Abantu 50,000 Babereyemo Umwenda Rwanda Revenue

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro na Mahoro , RRA, Pascal Ruganintwali yatangaje ko abantu 50,000 babereyemo umwenda ikigo ayobora.

Abenshi bageze mu rwego rwo gufatirwa ibihano kubera ubukerwe n’inyungu zijyanirana nabyo.

Aherutse kubwira RBA ati: “ Abarenga ibihumbi 50 by’abantu bafite imyenda y’imisoro yabaye myinshi kubera ibihano n’inyungu z’ubukererwe. Abo bacuruzi barahangayitse, turifuza ko ibijyanye n’amande n’imisoro bitabaremerera”.

Rugenintwali avuga ko mu rwego rwo korohereza abo bantu,  hashobora kujyaho gahunda yo kuvanirwaho ibihano mu gihe bimenyekanishije ku bushake.

Avuga ko akenshi abantu batinya kugwa mu bibazo byo kudasora ku gihe, bigatuma batimenyekanisha n’uwo musoro ntutangwe.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bacuruza kudakomeza kuremrerwa n’iki kibazo, Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko hashyizweho itegeko rigenga abasora bose mu rwego rwo kugabanya ibihano no korohereza abasora aho usora azajya abikora ku bushake kandi ntibimugireho ingaruka.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ko impamvu z’iki cyemezo zishingiye ku korohereza abavunwaga no kwishyura ibirarane.

Abacuruzi bari bamaze igihe bataka ko bakwa imisoro myinshi iri ku rwego rwo hejuru kuyishyura bigatinda kandi n’uko gutinda bigateza amande y’ubukererwe.

Perezida Paul Kagame yigeze gusaba abafite ibyo gusoresha mu nshingano zabo kuzicara bakareba uburyo imisoro yasorwa ariko itabaye umutwaro ku Banyarwanda.

Pascal Ruganintwali we avuga ko uko byagenda kose abantu bafite ibirarane by’imisoro baba bagomba kuyishyura wenda hakarebwa igihe byazafata yishyuwe mu byiciro ariko ikishyurwa.

Ni kimwe n’imyanda ya Banki nk’uko Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa nawe aherutse kubivugira mu kiganiro yahaye itangazamakuru.

Tugarutse ku itegeko rireba imisorere y’ibirarane, iri tegeko ryateganya ko umuntu wese uzamenyekanisha umusoro w’ikirarane atazacibwa ibihano amande.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kandi gishimira abasora ko hari intambwe bateye mu kwitabira gukoresha EBM kuko ngo  byatumye umusaruro wikuba kabiri.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko ku bantu bafite ibirarane by’imisoro, kuva tariki 22 Werurwe kugeza tariki 22 Kamena  ufite umusoro atamenyekanishije kuva mu 2022 yakwimenyekanisha ku bushake akawutanga adaciwe ibihano.

Abanyarwanda bibutswa ko uwamenyekanishije umusoro mu kwezi kwa mbere akishyura 50%, azajya ahabwa amahirwe yo kuba yakwishyura amafaranga asigaye mu byiciro birenze bitanu.

Kugeza ubu imibare y’ikigo cy’imisoro n’amahoro ivuga ko amafaranga y’imisoro akusanywa yavuye kuri Miliyari Frw 59.5 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 1999, agera kuri Miliyari Frw 2019.1 mu mwaka wa  2023 ni ukuvuga inyongera ya 55% by’ingengo y’imari ndetse na 15% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version