Abantu 60 Barimo Abanduye Covid-19 Bafashwe Basengera Mu Rugo Rw’Umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi, ahagana saa sita z’amanywa yafatiye abantu 60 mu nzu y’umuturage w’imyaka 80, barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Nyuma yo gusuzuma abo bantu, byagaragaye ko umunani muri bo bafite ubwandu bwa COVID-19.

Bafatiwe mu  mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.

Aba bose bafashwe basengera mu itorero ryitwa Abatampera ryitandukanyije n’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

- Advertisement -

Ntabwo ari ubwa mbere bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ni inshuro ya gatatu.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, yabwiye abafashwe ko gusenga binyuranye n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bitemewe.

Ati “Mu gihugu hose ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kugenda bugaragara ndetse harimo n’abapfa, kandi Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turi ku isonga tugaragaramo ubwandu.”

“Igihe kirageze ko muhindura imyumvire mukubahiriza amabwiriza yashyizweho, kuko umuntu umwe ashobora kubanduza mwese namwe mukanduza abandi.”

Kariya Karere karimo ubwandu bwinshi, ku buryo Umurenge wa Bwishyura uheruka gushyirwa muri Guma mu rugo.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Karongi, CIP Jean Bosco Habihirwe, avuga ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage mu masaha ya saa sita ko mu rugo rw’uriya mukecuru harimo abantu barimo gusenga, twaragiye dusangamo abantu 60 barimo abana bato barindwi bicaye begeranya, barimo gusenga.”

CIP Habihirwe akomeza avuga ko abapolisi bahageze abo bantu bakomeza gusenga, bababwira ko batasoka mu nzu isabato itarangiye, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nyuma baje kwemera gusohoka bajya gupimwa, biza kugaragara ko umunani muri abo bantu banduye COVID-19.

CIP Habihirwe yaburiye abarenga nkana ku mabwiriza Leta yashyizeho yo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, ko bakwiye kubihagarika bagasengera mu nsengero zemewe, kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Aba umunani banduye COVID-19 bahise bajyanwa kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Mwendo, mu gihe 45 bahise basabwa kujya mu kato mu ngo zabo, bakazasubira gupimwa harebwa niba bataranduye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version