Inkoramutima Za Bobi Wine Muri Politiki Ahanganyemo Na Museveni

Mbere y’uko yinjira muri Politiki ntiyari azwi cyane n’Abanyaburayi n’Abanyamerika. Abasore n’inkumi z’i Kampala nibo bari bamuzi ku izina rya Bobi Wine.

Yaje gusanga agomba kugira uruhare muri Politiki y’igihugu cye ahitamo gutangirira akazi ke mu Nteko ishinga amategeko, nyuma aza no kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ya Uganda.

Uwo ni Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye kuri Bobi Wine.

Nyuma y’amatora yabaye tariki 14, Mutarama, 2021, Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu yaratsinzwe ariko avuga ko yibwe amajwi n’abo mu ishyaka rya Perezida Museveni bari bahanganye.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko uyu mugabo aherutse kubwira Jeune Afrique ko atazacika intege ngo n’uko yatsinzwe mu matora, ahubwo ngo azakomeza kwereka ubutegetsi bwa Museveni ko hari ibyo bukora bitari mu nyungu z’abaturage.

Aherutse kubwira kiriya kinyamakuru ko iyo aho atuye hataza kuba hari za cameras nyinshi,  ngo zibe arizo zimucungira umutekano, aba yaraburiwe irengero.

Kuri we cameras nizo polisi ishinzwe umutekano we.

Ku myaka 39 y’amavuko, Bobi Wine niwe muntu bigaragara ko yiyemeje guhagararira abatavuga rumwe na Leta ya Uganda muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Umurimo wa Politiki yawutangiye muri 2017.

Mu myaka iri hafi kuzura ine amaze yinjiye muri Politiki ya Uganda, Bwana Bobi Wine yubatse ishyirahamwe ry’abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu ngeri zitandukanye bazamufasha kwagura akazi ke ka Politiki, akagira ijambo ndetse no mu bice bitari ibya Uganda.

Abo ni bande?

1.Lewis Devis Rubongoya

Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Harvard asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Bobi Wine ryitwa National Unity Platform. Niwe umwandikira imbwirwaruhame kandi bahura kenshi bakagirana ibiganiro bya Politiki n’uburyo babyitwaramo.

Bamenyanye bwa mbere muri 2016. Ikindi ni uko Bwana Rubongoya yigeze kumubera umwarimu w’amategeko muri Cavendish Universty ikorera muri Uganda.

Lewis Davis Rubongoya kandi niwe ushinzwe umutungo wa NUP.

2. Joel Ssenyonyi

Ssenyonyi niwe muvugizi wa NUP akaba  n’Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Yigeze kuba umunyamakuru wa NTV ariko aza kuyivaho mu ntangiriro za 2019 , ahitamo gukorana na People Power ya Bobi Wine.

Kubera ko ari we ushinzwe kuvugira ishyaka, niwe abatuye Uganda bakunze kumva mu biganiro atangaza, akagaruka ku migabo n’imigambi y’ishyaka ryabo.

3. Fred Nyanzi Ssentamu

Uyu mugabo ni mukuru wa Bobi Wine bombi bakaba Bene Ssentamu. Niwe ushinzwe ubukangurambaga muri NUP. Ubwo Bobi Wine yiyemezaga kujya muri Politiki muri 2017, Bwana Fred Nyanzi Ssentamu niwe wari umujyanama we w’ibanze.

Afatanyije na Rubongoya, Nyanzi yari mu bagiriye inama Bobi Wine yo gushinga ihuriro National Unity Platform, iyi ikaba yaraje isimbura icyahoze kitwa People Power.

National Unity Platfrom yashinzwe muri 2020.

Wine yahisemo guhindura izina rya People Power nyuma y’uko ubutegetsi bwa Uganda bwanze kuryandika mu mashyaka yemewe kubera inyito yaryo.

4. Barbara Itungo Kyagulanyi

Uyu ni umugore wa Bobi Wine. Itungo amaranye na Bobi Wine imyaka irenga 20. Bafitanye abana bane. Babanye mu bihe byose ni ukuvuga akiri umu star mu muziki w’i Kampala n’ubu aracyamufasha mu bikorwa bya Politiki akora.

Yari kumwe nawe mu bihe byose haba mu kwiyamamaza kwe( aha yahahuriye n’ibibazo birimo no gufungwa) ndetse no mu matora nyirizina.

Madamu Itungo Kyagulanyi

Nyuma y’aya matora, Itungo yagumanye n’umugabo we mu rugo rwabo ubwo abasirikare bari barabahagoteye.

Barbara Itungo Kyagulanyi afasha Bobi Wine kumenya ibibera mu ishyaka rye, ndetse ngo ntawe ushobora kumugeraho Itungo atabanje kubimenyeshwa.

5. Jeffrey Smith

Ni Umunyamerika washinze ikigo kitagengwa na Leta  gishinzwe gutanga inama  mu bya Politiki akaba azwiho kuba umujyanama w’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na za Leta nka Tindu Lissu ( muri Tanzania) na Maurice Kamto(Cameroon).

Smith yamenyanye na Bobi Wine muri 2017 binyuze ku biganiro bagiranaga kuri Twitter.

Smith

Muri Nzeri, 2018 bahuriye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika baraganira imbonankubone.

Kuva icyo gihe byatumye Bobi Wine amenyekana muri USA atangira kujya atanga ibiganiro mu binyamakuru by’aho.

Muri ibi biganiro hagati ya Bobi Wine na Smith, Wine yasinyanye amasezerano n’ikigo cya Smith kitwa Vanguard Africa cy’uko kigomba kumufasha kumenyakana ndetse n’abanyapolitiki bakomeye ba USA bakamenya ibyo akora n’uwo ari we.

Niwe umaze iminsi amutegurira uburyo bwo kubona ibiganiro, bigatuma abona uburyo bwo kwereka amahanga ko Museveni atagishoboye kuyobora Uganda.

Mu rwego rwo kwikuraho icyasha ubutegetsi bwe buterwa na Bobi Wine, Museveni nawe aherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gitanga serivisi z’icengezamatwara( propaganda and lobbying) kitwa Mercury Public Affairs.

6. Bruce Afran

Uyu mwarimu w’amategeko muri Kaminuza akaba n’umwunganizi mu nkiko ari mu nkingi za mwamba zifasha Bobi Wine gufata imyanzuro ishingiye ku mategeko mpuzamahanga, akaba ari yo ayobora Politiki ye.

Bwana Afran akunda kwitabira inama zateguwe na Bobi Wine, akazitangamo ibitekerezo.

Niwe wakoze inyandiko irimo ikirego yaregaga Perezida Museveni na Minisitiri w’umutekano Gen Elly Tumwine mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha n’abandi bategetsi umunani yashinjaga guhohora uburenganzira bwa muntu.

Tariki 26, Mata, 2021 Bwana Bruce Affran yagejeje ku Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ikindi kirego yaregaga Gen Muhoozi Kainerugaba, uyu akaba ari umuhungu wa Perezida Museveni akaba ari nawe uyobora Ishami ry’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu..

7. Robert Amsterdam

Uyu mugabo ukomoka muri Canada ni umunyamategeko w’imyaka 65 y’amavuko. Yamenyanye na Wine muri 2018 bakomeza gukorana. Amsterdam kandi niwe mujyanama wa Maurice Kamto, uyu akaba ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Biya muri Cameroun.

8. Mmusi Maimane.

Ni Umunyafurika y’epfo. Ku myaka 40 y’amavuko ari mu bantu bakomeye b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’Afurika y’Epfo ryitwa Alliance Démocratique. Yahuriye na Bobi Wine muri Afurika y’Epfo ubwo yari akiri Umudepite.

Mmusi Maimane

Icyo gihe baganiriye bahuriye mu nama yari yateguwe na Fondation Friedrich-Naumann, yigaga ku byerekeye ubwigenge.

Uyu ni umuryango washingiwe mu Budage, uha ibihembo abantu baharaniye ubwigenge.

Kugira ngo bariya bagabo bahure byagizwemo uruhare na Perezida w’uriya muryango witwa Karl- Heinz Paqué.

9. Nelson Chamisa

Uyu mugabo uzwi muri Politiki yo muri Zimbabwe kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwaba ubwa Robert Mugabe n’ubwa Emmerson Mnangangwa nawe ari mu bantu bakorana bya hafi na Bobi Wine ndetse akamubera rimwe mu  majwi akomeye muri Afurika.

Bamenyanye muri Gicurasi, 2019 ubwo Wine yajyaga kumusura ahitwa Gweru mu Zimbabwe rwagati. Icyo gihe Wine yari yatumiwe kugira ngo atere ingabo mu bitugu Chamisa washakaga kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe ariko bikanga.

10. Julius Malema

Undi muntu uri mu bakorana hafi na Wine ni Bwana Julius Malema usanzwe nawe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo.

Julius Malema

Bamenyanye mu Ukuboza, 2019. Malema uyobora ishyaka Economic Freedom Fighters yari ari inyuma ya Bobi Wine mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka yari ahanganyemo no Museveni.

Mu rwego rwo guhana ibitekerezo by’uko banoza imikoranire n’ubwo baba bategeranye kubera icyorezo COVID-19, bariya bagabo barimo na Mmusi Maimane na Zito Kabwe bashyizeho ihuriro bise Young African Leaders bahuriraho bakaganirira kuri WhatApp.

12. Babu Owino

Ni Umudepite uhagarariye ihuriro ry’Abadepite bakiri bato, ryitwa Kenya Young Parliamentarians Association). Amaze imyaka myinshi akorana na Bobi Wine. Batangiye kugirana ibiganiro muri 2017 ubwo Wine yari yatangiye kwiyamamariza kuba Umudepite.

Bidatinze  mu Ukwakira, 2018 barahuye.

Nyuma yo kugarura ubuyanja akirutse ibikomere yatewe no gukubitwa, yasuye Babu Owino.

Yamusuye akubutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yari yaragiye  kwivuza.

12.Tindu Lissu

Lissu nawe ni  umunyapolitiki ukorana na Bobi Wine. We azwi mu kuba mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania.

Tindu Lissu nawe agirwa inama n’abanyamategeko bo muri Vanguard Africa twigeze kwandikaho haruguru.

Uyu muryango ni nawo uha inama Bobi Wine.

Nyuma yo gutsindwa amatora aheruka yari ahanganyemo na John Pombe Magufuli , Tindu Lissu yahungiye mu Bubiligi, aho akunze gukorera inama hifashishijwe ikoranabuhanga, akaganira na bagenzi be batavuga rumwe na za Leta harimo na Bobi Wine uko bakomeza urugamba rwabo.

Tindu Lissu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version