Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo kwibutsa no kwigisha abanyamaguru uburyo bwiza bwo gukoresha imihanda, mu rwego rwo gukumira impanuka zahitanye abantu 655 mu mwaka ushize wa 2021.
Polisi yavuze ko mu bishwe n’impanuka harimo abanyamaguru 225, hakomereka bikomeye 175 mu bantu 684 bakomeretse bikomeye naho abanyamaguru 1262 bakomereka byoroheje mu bantu 5244 bakomeretse byoroheje.
Yakomeje iti “Muri Mutarama 2022 byagaragaye ko impanuka zakomeje kubaho, aho abanyamaguru 12 bamaze guhitanwa nazo, aho zimwe zatewe n’imyitwarire yabo mu muhanda ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.”
“Guhera uyu munsi abapolisi baraba bari mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali bibutsa ndetse banigisha abanyamaguru uburyo bwo gukoresha umuhanda. Ubu bukangurambaga buzanakomereza no mu Ntara. Umutekano w’abanyamaguru ni inshingano za buri wese.”
Mu mwaka wa 2019 abantu bishwe n’impanuka bari 739, mu 2020 zica abantu 687 nubwo hari igihe kinini cyashize abantu batemerewe kuva mu ngo kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Gerard Mpayimana, aheruka kuvuga ko hakomeje gufatwa ingamba zituma impanuka zihitana abantu zigabanyuka.
Ati “Biterwa n’ikoranabuhanga ryagiyemo, utugabanyamuvuduko, izi za kamera, kandi na mbere y’uko izi ziza hari izindi twari dufite zitwarwa mu ntoki ariko zitisumbuye nk’izi. Ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga bizamo nibyo bigenda bitunganya umutekano wo mu muhanda, ntekereza ko abanyarwanda bakwiye kubishyigikira kuko sitwe ba mbere tubikoze.”
Mu mezi icumi abanza y’umwaka wa 2021, impanuka zari zimaze guhitana ubuzima bw’abantu 548. Abandi 107 bapfuye mu mezi abiri ya nyuma asoza uwo mwaka.