Abanyarwanda Umunani Bari Bimuriwe Muri Niger Basubijwe i Arusha

Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwafashe icyemezo cyo gusubiza i Arusha muri Tanzania Abanyarwanda umunani baherukaga kwimurirwa muri Niger, nyuma igategeka ko bava ku butaka bwayo kubera impamvu za dipolomasi.

Ni abanyarwanda bari mu byiciro bibiri: abagizwe abere n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku byaha bya Jenoside n’ababihamijwe ariko barangije ibihano.

Nyuma yo kurekurwa banze gusubira iwabo mu Rwanda, babura ikindi gihugu cyabakira.

Ku wa 15 Ugushyingo 2021 nibwo icyizere cy’uko icyo kibazo kigiye gukemuka cyabonetse, ubwo IRMCT yasinyanaga amasezerano na Guverinoma Niger, yemera kubakira uko ari icyenda no kubaha uburenganzira bwo gutura.

- Advertisement -

Barimo abahoze ari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Harimo n’abari abasirikare nka Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wayoboye Military Police, Lieutenant-Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous-Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.

Jérôme Bicamumpaka uri mu bashinze ishyaka MDR we yanze kujyana nabo muri Niger, avuga ko afite uburwayi akeneye kwivuza muri Kenya.

Uko ari umunani bagezeyo ku wa 5 Ukuboza, bahabwa ibyangombwa by’inzira n’aho kuba.

Ni icyemezo kitishimiwe n’u Rwanda, ruvuga ko rutigeze rumenyeshwa mbere isinywa ry’ayo masezerano hagati “y’igihugu cy’inshuti” n’umuryango rubarizwamo.

Byongeye, rwibazaga niba hari icyakozwe ngo batazagera muri Niger bakinjira mu bikorwa byo kubangamira umutekano warwo, nk’uko byagiye bibaho mbere.

Nzuwonemeye aheruka kwandikira umucamanza ati “Guverinoma yaje kunsaba gusubiza ibyo byangombwa, imbwira ko hari ibintu bigomba gukosorwaho. Ku wa 22 Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yashyize abapolisi bafite imbunda ku nyubako njye n’abandi bagizwe abere cyangwa barekuwe barangije ibihano twabagamo, batubuza kongera kuhava.”

Guhera uwo munsi ngo ntibongeye kugira aho batarabukira.

Ku wa 27 Ukuboza 2021 Guverinoma ya Niger yatangaje byeruye ko ku mpamvu za dipolomasi, bagomba kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi.

Hitabajwe inkiko, biba iby’ubusa 

Ku wa 31 Ukuboza 2021, umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche yanzuye ko kubirukana mu gihugu binyuranyije n’amasezerano IRMCT yasinyanye na Niger.

Harimo ingingo iteganya ko bazamara muri Niger nibura umwaka umwe nyuma yo kwimurirwayo, muri icyo gihe bakabeshwaho n’ubushobozi buzatangwa n’Urwego (IRMCT).

Ku wa 4 Mutarama 2022 Niger yatangaje ko yemeye kubagumana indi minsi 30 yabazwe guhera ku wa 3 Mutarama, iza kurangira ku wa 2 Gashyantare 2022.

Ntabwo ariko yigeze isubiza ibyangombwa bariya banyarwanda ngo batagira aho bajya.

Mbere y’uko itariki ntarengwa igera, ba bantu umunani bitabaje Urukiko rw’Ubujurire rwa Niger, ariko ku wa 25 Mutarama 2022 rutera utwatsi ubusabe bwabo bwo gusubizwa ibyangombwa n’uburenganzira bwo kwidegembya.

Basubiye muri IRMCT bayisaba gushaka ikindi gihugu bimurirwamo bwangu, kuko bitaye ibyo Niger ishobora kubohereza mu Rwanda kandi baranze kujyayo mbere hose.

Mu gutsimbarara isaba ko bava ku butaka bwayo, Niger yaje kwifashisha ikigo cy’abanyamategeko cyo muri Niamey, yohereza imyanzuro muri IRMCT isaba ko icyemezo cy’umucamanza cyo kubagumisha muri icyo gihugu gikurwaho.

Yatanze impamvu ko “kuguma ku butaka bw’iki gihugu ari ikibazo ku ituze rusange n’umutekano w’igihugu,” bituma ikibazo kirushaho gukomera.

 Birangiye basubijwe i Arusha

Mu cyemezo Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche kuri uyu wa Mbere, yemeje ko bariya bantu umunani bagomba gusubira ku cyicaro cya IRMCT i Arusha.

Yavuze ko kubimurira muri Niger byishimiwe cyane, ariko bisa n‘aho bitangiye kubyara ikibazo cyo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Ni mu gihe ngo Urwego akorera rufite inshingano zo kubahiriza ituze ry’abantu barekuwe cyangwa bagizwe abere, mu gihe bategereje kwimurirwa mu kindi gihugu.

Yavuze ko nubwo bariya bantu ngo baba ari ikibazo ku mutekano w’igihugu wa Niger, mbere yo gufata icyemezo yagombaga kubiganiraho n’ubwanditsi bw’Urwego.

Ariko ngo ntibyakozwe, ihitamo kubirukana no gufatira ibyangombwa byabo hirengagijwe amasezerano yasinywe.

Umucamanza ngo yasanze aho ibintu bigeze, bitagishoboka ko amasezerano yo kubimurira muri Niger ashyirwa mu bikorwa.

Byongeye, ngo ntihahita haboneka ikindi gihugu cyabakira, kandi uburyo babayeho muri Niger si ibintu byakomeza.

Yakomeje ati “Bityo nkaba nsanga ari ngombwa gusaba Ubwanditsi bugakora ibishoboka byose kugra ngo bariya bantu bimuriweyo basubizwe ku ishami rya Arusha by’igihe gito, kugeza bishobotse ko boherezwa mu kindi gihugu.”

Yategetse Guverinoma ya Niger gutanga ibikenewe byose kugira ngo iki cyemezo kibashe gushyirwa mu bikorwa.

Yasabye Ubwanditsi ko mu minsi itarenze irindwi, buzamumenyesha aho icyemezo kigeze gishyirwa mu bikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version