Domitien Ndayizeye Wayoboye u Burundi Yashyizwe Mu Nteko Y’Inararibonye Z’Afurika

Domitien Ndayizeye wayoboye u Burundi asimbuye Pierre Buyoya guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2005, aherutse gutorerwa kujya mu Ntako y’Inararibonye z’Afurika zitanga inama kubyerekeye amahoro.

Guverinoma y’u Burundi yari iherutse kumutangaho umukandida kuri uyu mwanya kugira ngo abe umwe mu Inararibonye z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ziha Abakuru b’Ibihugu n’abandi bafata ibyemezo inama z’icyakorwa ngo amahoro n’umutekano bigaruke aho byabuze.

Mu nama yabaye mu mpera z’Icyumweru gishize yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, niho kandidatire yo kwemerera Domitien Ndayizeye kuba umwe mubagize kariya Kanama yatanzwe iza no kwemezwa.

Ibyo kwemezwa kwe, byatangajwe na Perezidanse y’u Burundi ku butumwa yacishije kuri Twitter.

- Advertisement -

Inteko y’Inararibonye z’Afurika igizwe n’abantu b’inararibonye koko bakoze imirimo itandukanye muri Afurika kandi bakaba intangarugero.

Igizwe n’abantu batanu, iriho muri iki gihe ikaba ari iya Gatanu.

Uretse kuba bafite inshingano yo kugira inama Abakuru b’ibihugu by’Afurika uko bahosha amakimbirane ari ahantu runaka, bafite n’inshingano zo kuganira n’abafata ibyemezo hagamijwe gukumira amakimbirane yavuka hirya no hino muri Afurika.

Bakorana bya hafi n’abagize Komisiyo y’uyu Muryango ishinzwe amahoro n’umutekano.

Bamwe mu bagize iyi Nteko ni uwahoze ayobora Namibia witwa Hifikepunye Pohamba, Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia, Dr Speciose Wandira Kazibwe wakoze imirimo itandukanye haba muri Afurika yunze ubumwe no mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, akaba yarateje imbere n’abagore mu mirimo itandukanye yakoze.

Undi muyobozi uri muri iyi Nteko y’Inararibonye ni Amr Moussa uyu akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, ndetse aba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu, La Ligue Arabe guhera mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2011.

Undi muntu uri muri iyi Nteko y’Inararibonye ni Madamu Honorine Nzet Bitéghé, wigeze kuba Minisitiri w’imibereho myiza muri Gabon.Yahoze ari n’umucamanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version