Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 81 Bakatiwe Urwo Gupfa Biciwe Icyarimwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abantu 81 Bakatiwe Urwo Gupfa Biciwe Icyarimwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2022 2:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ubwa mbere abantu 81 bakatiwe urwo gupfa baciwe rimwe muri Arabie Saoudite. Birashoboka ko nta n’ahandi biraba ku Isi. Televiziyo y’iki gihugu yatangaje ko bariya bantu bari abagizi ba nabi barimo n’abakozi ba Al Qaida ‘bageze ikirenge mu cya shitani.’ Abishwe barimo abantu 73 bakomoka muri Arabie Saoudite, Abanya Yemeni barindwi n’Umunya Syria umwe.

Ikindi ubutegetsi bwo mu bwami bwa Arabie Saoudite buvuga ni uko bariya bantu bari barahamijwe ibyaha byo kwica abantu b’inzirakarengane barimo abana n’abagore.

Abantu benshi baherukaga kwicwa  nyuma yo guhamwa n’ibyaha bihanwa n’iki gihano ni abantu 60 bishwe mu mwaka wa 1980.

Undi mwihariko  ni uko abakatiwe urwo gupfa muri Arabie Saoudite akenshi bicwa baciwe umutwe.

Mu mwaka wa 2021 abantu 69 nabo barishwe nyuma yo guhamwa ibyaha bikomeye n’inkiko.

Icyakora bo ntibiciwe icyarimwe.

Abanya Arabie Saoudite 73 baraye bishwe,  Leta ivuga ko barimo abahoze muri Al Qaida, Islamic State ndetse n’abakoranaga n’abarwanyi b’aba Houthi bakorera muri Yemen.

Arabie Saoudite: Kimwe mu bihugu bicye ku isi bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yacyo

Abantu 60 bishwe mu mwaka wa 1980 bari bahamijwe uruhare mu bitero byagabwe ku Musigiti Mukuru w’i Macca, hari mu mwaka wa 1979.

Gushyira mu bikorwa kiriya gihano cy’urupfu bikozwe mu gihe isi yose muri iki gihe ihanze amaso ibiri kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ibiro Ntaramakuru bya Arabie Saoudite byitwa SPA bivuga ko urubanza rwa bariya baregwa rwaburanishijwe n’abacamanza 13 kandi ruburanishwa mu byiciro bitatu kugira ngo bariya bantu bose uko ari 81 baburane.

Bivuga kandi ko bariya bantu bahawe uburenganzira bwo kunganirwa.

Ubutabera bwa Arabie Saoudite buvuga ko bariya bantu bakoze ibyaha bikomeye byahitanye benshi barimo abagore, abana n’abashinzwe umutekano.

Ubwami bwa Arabie Saoudite buri mu bihugu bicye ku isi bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo kandi ibwami bavuga ko kiriya gihano kitagomba kuzavaho kuko giteganywa no muri Qoran.

TAGGED:ArabiefeaturedIbyahaSaouditeUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Bavuga Ko Umuntu Wabo Akurikiranyweho Urupfu Rw’Uwo Batiriranywe, Uwo Biririranywe Yidegembya
Next Article Rwanda: Ururimi Rw’Amarenga Rwatangiye Kwigishwa Abaganga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?