Abantu 81 Bakatiwe Urwo Gupfa Biciwe Icyarimwe

Ni ubwa mbere abantu 81 bakatiwe urwo gupfa baciwe rimwe muri Arabie Saoudite. Birashoboka ko nta n’ahandi biraba ku Isi. Televiziyo y’iki gihugu yatangaje ko bariya bantu bari abagizi ba nabi barimo n’abakozi ba Al Qaida ‘bageze ikirenge mu cya shitani.’ Abishwe barimo abantu 73 bakomoka muri Arabie Saoudite, Abanya Yemeni barindwi n’Umunya Syria umwe.

Ikindi ubutegetsi bwo mu bwami bwa Arabie Saoudite buvuga ni uko bariya bantu bari barahamijwe ibyaha byo kwica abantu b’inzirakarengane barimo abana n’abagore.

Abantu benshi baherukaga kwicwa  nyuma yo guhamwa n’ibyaha bihanwa n’iki gihano ni abantu 60 bishwe mu mwaka wa 1980.

Undi mwihariko  ni uko abakatiwe urwo gupfa muri Arabie Saoudite akenshi bicwa baciwe umutwe.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2021 abantu 69 nabo barishwe nyuma yo guhamwa ibyaha bikomeye n’inkiko.

Icyakora bo ntibiciwe icyarimwe.

Abanya Arabie Saoudite 73 baraye bishwe,  Leta ivuga ko barimo abahoze muri Al Qaida, Islamic State ndetse n’abakoranaga n’abarwanyi b’aba Houthi bakorera muri Yemen.

Arabie Saoudite: Kimwe mu bihugu bicye ku isi bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yacyo

Abantu 60 bishwe mu mwaka wa 1980 bari bahamijwe uruhare mu bitero byagabwe ku Musigiti Mukuru w’i Macca, hari mu mwaka wa 1979.

Gushyira mu bikorwa kiriya gihano cy’urupfu bikozwe mu gihe isi yose muri iki gihe ihanze amaso ibiri kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ibiro Ntaramakuru bya Arabie Saoudite byitwa SPA bivuga ko urubanza rwa bariya baregwa rwaburanishijwe n’abacamanza 13 kandi ruburanishwa mu byiciro bitatu kugira ngo bariya bantu bose uko ari 81 baburane.

Bivuga kandi ko bariya bantu bahawe uburenganzira bwo kunganirwa.

Ubutabera bwa Arabie Saoudite buvuga ko bariya bantu bakoze ibyaha bikomeye byahitanye benshi barimo abagore, abana n’abashinzwe umutekano.

Ubwami bwa Arabie Saoudite buri mu bihugu bicye ku isi bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo kandi ibwami bavuga ko kiriya gihano kitagomba kuzavaho kuko giteganywa no muri Qoran.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version