Abantu Bagomba Kwibaza Ikizakurikiraho Nyuma Y’Uko DRC Ihunga Ibiganiro- Mukuralinda

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi atangarije ko atitaba ibiganiro byari bumuhurize i Doha muri Qatar na mugenzi we Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyo DRC iri gukora bikwiye gutuma amahanga yibaza icyo ishaka nyuma yo kwanga ibiganiro.

Mukuralinda yabwiye Taarifa ko kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo yanze kwitabira ibiganiro byari buyihuze n’u Rwanda, ari iturufu ubutegetsi bw’i Kinshasa bwafashe.

Mukaralinda ati: “…Wenda ibi biganiro byari bube ubundi buryo bwiza bwo kugera ku mahoro arambye.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko kuba ubutegetsi bwa DRC ari bwo burega u Rwanda ko ari umwanzi wabwo wa mbere, uwa kabiri akaba M23 ariko bwahamagarwa ngo buganire n’urwo ruhande, bukabura ari ikintu amahanga yose akwiriye kwibaza.

- Kwmamaza -

Avuga ko buri gihe DRC yihunza ibiganiro  byo kuganirirwamo ibisubizo ku birego irega u Rwanda.

Ku ngingo yo kumenya niba intambara yeruye ishoboka hagati y’u Rwanda na DRC, Alain Mukuralinda yirinze kwerura ariko asa n’ukomoza ku ngingo y’uko nayo ishoboka.

Yagize ati: “ Niba udashaka kuganira n’abo uvuga ko mufitanye ikibazo, ubwo urashaka kuganira nande? Ubwo haba hari ibintu bibiri: gushaka ko umutekano muke ukomeza, cyangwa intambara yeruye…”

Abajijwe niba inzira y’ububanyi n’amahanga( diplomatie) yararangije kugera ku ndunduro k’uburyo igikurikiyeho ari intambara, Mukuralinda yavuze ko atari ko bimeze.

Yemeza ko ibiganiro bigishoboka kandi ko bizakomeza muri ubwo buryo ahubwo ko ikibazo ari DRC idashaka kubyitabira.

Tshisekedi Yasuzuguye Qatar Yashakaga Kumuhuza Na Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version