Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Bambaye Imyenda Ya Gisirikari Barasiye Umuturage i Rusizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abantu Bambaye Imyenda Ya Gisirikari Barasiye Umuturage i Rusizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2021 12:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijoro ryo  ku wa Kane abantu bambaye imyenda ya gisirikare bateze  abaturage mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, babambura amafaranga bbarashemo umwe.

Byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021. Abo bajura bitwaje intwaro bagiye mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu batangira gukusanya abaturage babambura amafaranga.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Kankindi Leoncie, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bajura bamaze kubona ko hari umwe mu baturage wari utangiye gukeka ko atari abasirikare bahise bamurasa arakomereka.

Ati “ Ibikorwa byo kubahumuriza byaratangiye . Ejo twasuye abaturage tujya inama turabahumuriza tubigisha gutanga amakuru ku gihe na nimero bajya bayatangaho. Inzego z’umutekano zirimo zurabikurikirana zishakisha amakuru n’abacyetswe .”

Yongeyeho ko abo bajura bagiye bamaze kwambura abaturage agera ku bihumbi 30 Frw. Umuturage warashwe ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.

Ati “ Uwarashwe ari kwa muganga bari kumuvura kandi biragaragara ko azakira vuba kuko ntabwo yangiritse cyane.”

Yasabye abaturage kugira ihumure kuko ibyabaye bitazongera anashimangira ko ababigizemo barimo barashakishwa kugira ngo babiryozwe.

TAGGED:AbaturagefeaturedRusiziUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Yangije Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyoni 87
Next Article Ibihembo Ku Muntu Uzaririmba Neza Indirimbo Ya Alyn Sano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?