Abantu Bane Bafashwe Bavanye Magendu Muri RDC

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bane bafite magendu y’imyenda ya caguwa, barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe, bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo. Bari bafite imodoka, bafatirwa mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagari ka Kagarama, Umudugudu wa Gabiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi,  yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari caguwa irimo kwambutswa mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati ”Iriya myenda yari kujyanwa mu isoko rya Mugonero riri mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi. Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda Nyamasheke – Karongi, bafata imodoka yo mu bwoko bwa minibisi.”

- Advertisement -

“Abapolisi basanze harimo amabalo 5 y’imyenda ya caguwa.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko babiri bamaze gufatwa bavuze ko bari bahawe akazi n’umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Mugonero. Yahise ashakishwa arafatwa.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata bariya bantu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Yaburiye buri muntu wese ukijandika mu byaha ariko cyane cyane mu bucuruzi butemewe n’amategeko bwambukiranya imipaka, ko nta mahirwe bazagira kandi nta mwanya bafite mu Rwanda kubera imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Ni mugihe imyenda yajyanwe mu biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro, ishami rya Karongi.

Itegeko riteganya ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara, naho imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu igatezwa cyamunara. Umushoferi wayo agacibwa amande ya $5000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version