Abantu Batanu Bafashwe Barimo Kwinjiza Magendu Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yafatanye abantu batanu ibicuruzwa bya magendu birimo inkweto, imyenda n’insinga z’amashanyarazi, babivanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Biriya bicuruzwa byose byafatiwe mu Murenge wa Gishyita ku wa 19 na 20 Kamena 2021.

Harimo babiri bafatanywe ibizingo 14 by’insinga z’amashanyarazi, umwe afatanwa ibilo 40 by’inkweto za caguwa n’uwafatanywe ibilo 30 by’imyenda ya caguwa. Harimo kandi uwafatanywe ibitenge 100 n’undi wahise atoroka, hafatwa ibilo 80 by’inkweto ze za caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bose bafashwe mu minsi ibiri ikurikirana, mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abacuruza magendu.

- Advertisement -

Yagize ati “Twari dufite amakuru ko umuhanda uva Rusizi werekeza Karongi imodoka ziwunyuramo, nyishi zikunze kuba zirimo abantu bafite ibicuruzwa bya magendu, cyane cyane bakabitwara mu mpera z’icyumweru (weekend).”

“Ubwo nibwo Polisi yashyize bariyeri mu tugari twa Cyanya na Ngoma two mu Murenge wa Gishyita, imodoka yose ihageze cyane cyane izitwara abagenzi bakayihagarika bakayisaka, ari nabwo bariya bantu bafatwaga usibye umuntu umwe wari ufite ibiro 80 by’inkweto za caguwa wasohotsemo agahita yiruka.”

Yavuze ko bariya bantu batanu bafashwe bemeye ko ibi bicuruzwa bya magendu bajya kubirangura muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko mu kugaruka bakanyura mu nzira zitemewe kugira ngo badafatwa.

Bavuze ko ibyo bicuruzwa bari babijyanye mu Mujyi wa Kigali.

CIP Karekezi yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza no gutunda ibicuruzwa bya magendu, cyane cyane abitwikira iminsi bita ko ari iy’ikiruhuko.

Ati “Hari abibwira ko muri weekend Polisi idakora, bakibwira ko iyo minsi ibiri bazayikoramo ibyo bishakiye batekereza ko Polisi iri mu kiruhuko. Twagira ngo tubibutse ko Polisi itagira ikiruhuko, iminsi yose n’amasaha yose irakora.”

“Ababitekerezaga rero basubize amerwe mu isaho kuko nta na rimwe izigera ibaha agahenge.”

Ibyo bicuruzwa bya magendu byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro – ishami rya Karongi – bakazahanwa hakurikije icyo amategeko ateganya.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version