Abantu Hafi 180 Bararembye Kubera COVID-19

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko abantu hafi 180 barembejwe na COVID-19 ku buryo barimo kongererwa umwuka, asaba abaturarwanda kurushaho kwirinda.

Ni imibare iri hejuru mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19, bufitanye isano na SARS-CoV-2 yihinduranyije, cyane cyane iya Delta.

Yagize ati “Mu gihugu hose abarwayi dufite bagera mu 15,000 bakirwaye, muri abangaba 90% bavurirwa mu ngo. Hari abari mu bitaro no mu bigo byakirirwamo abarwayi twafunguye bagera muri 350, ariko muri aba harimo hafi 180 bari ku mwuka barembye. Ibyo rero bivuga ko ubwandu bwiyongereye kandi bwarazamutse cyane.” Yari mu kiganiro kuri Isango Star TV.

Dr Mpunga yasabye abaturarwanda kurushaho kwitwararika mu gihe Guverinoma irimo gukoresha imbaraga ngo haboneke inkingo zafasha mu guhangana n’iki cyorezo. Izi nkingo zituma abantu bataremba, ahubwo umubiri ukagira ubushobozi bwo gutsinda virus vuba.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yashishikarije abaturage ko n’iyo bagiye guhaha ku isoko bagomba kwikozayo bagahita bataha, kandi bakazirikana guhana intera.

Yasabye abantu guhwiturana ku kubahiriza amabwiriza, n’aho umuntu abonye abayarengaho agatungira agatoki inzego zimuri hafi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yibukije abantu bakomeje gufatwa bari mu birori nko kwizihiza isabukuru ko bagomba kubihagarika, kuko igihe cyo kubikora kizabaho icyorezo cyashize.

Ati “Abantu nibirinde kurenga ku mabwiriza.”

U Rwanda kandi rukomeje gukora ibishoboka mu kongera umwuka uhabwa abarwayi kwa muganga.

Kugeza ku wa Gatandatu abari bamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni 47667, barimo 830 bashya. Abakingiwe barenga ibihumbi 394.

Ni mu gihe abamaze gupfa ari 551.

Dr Mpunga Tharcise yasabye abantu kurushaho kwitwararika

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version