Tuzakomeza Gufata Abazana Ibyangiza Abaturage Bacu- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga u Rwanda ruzakomeza gufata abazana ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda. Avuga ko nta kindi Polisi yakora kuko aho bituruka mu baturanyi barwo nta burenganzira bwo kujya kubikumiririra yo ifite.

Yabibwiye Taarifa  nyuma y’amakuru avuga ko Polisi iherutse gufatira mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi umugabo w’imyaka 48 afite umufuka urimo ibilo 60 by’urumogi, udupfunyika twarwo 50, amacupa 652 y’amavuta yo kwisiga atemewe yitwa mukorogo, amacupa 90 y’amavuta yo mu bwoko bwa movit atujuje ubuziranenge, imikebe itandatu y’amata ya Nido na garama 900 z’ayo mata byose bya magendu.

Uyu mugabo yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga, 2021 ahagana saa Cyenda z’amanywa  afatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uriya mugabo  yafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Giheke, Umudugudu wa Uwimana.

- Advertisement -

Ati: “Abaturage nibo bahaye amakuru abapolisi bababwira ko hari umuntu ugiye kuvana ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uriya muntu.”

CIP Karekezi yavuze ko uriya mugabo yari asanzwe  ari umushoferi wa sosiyeti icuruza gaze  ashinzwe kuvana amacupa ya gaze mu Mujyi wa Kigali ayajyana mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi nyuma akagarukana amacupa arimo ubusa.

Ubwo yari ageze i Gihundwe yapakuruye amacupa ya Gaze apakiramo ruriya rumogi, amavuta ya mukorogo n’amata ya Nido.

Abapolisi bakimara kubimenya bahise bashyira bariyeri mu muhanda mu Kagari ka Giheke Umudugudu wa Uwimana ari naho Mutabazi yafatiwe mu cyuho ahetse biriya bintu.

Uyu mugabo yafatanywe ibilo 60 by’urumogi

Amaze gufatwa yavuze ko biriya bintu yari yabihawe n’uwitwa Claude wo mu Murenge wa Giheke ukirimo gushakishwa.

Uriya mugabo ngo yagombaga kubipakururira mu gipangu kiri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agahembwa Frw 200.000

Tuzacunga ibibera iwacu…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko mu rwego rwo gukumira ko hari ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byangiza ubuzima, Polisi izakomeza gukorana n’abaturage kugira ngo ababyinjiza bafatwe.

Avuga ko nta burenganzira bwo kujya kubikumirira iyo biva, ni ukuvuga mu bihugu bituranye n’u Rwanda , ariko ko Polisi izafata uwo ari we wese uzabinjiza mu Rwanda.

Ati: “ Tuzakomeza gukorana n’abaturage kugira ngo baduhe amakuru y’ababyinjiza n’aho baca kugira ngo tubafate. Nta burenganzira dufite bwo kujya mu gihugu cy’abandi ngo tubikumirireyo ariko tuzacunga iby’iwacu.”

Abafashwe  n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version