U Bufaransa Bwafunguye Utubyiniro Nyuma y’Igihe Gisaga Umwaka

Mu gihe mu bihugu byinshi amabwiriza akomeje gukazwa mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19, Guverinoma y’u Bufaransa yemereye utubyiniro kongera gufungura nyuma y’amezi hafi 16 dufunze, guhera ku wa 14 Werurwe 2020.

Icyemezo gifungura utubyiniro guhera muri izi mpera z’iki cyumweru giteganya ko tugomba kwakira 75% by’ubushobozi dufite, kandi tukakira gusa abafite icyiswe “health passport”, ni ukuvuga kode (QR code) ishobora gusomwa na telefoni igezweho cyangwa igikoresho cyabigenewe.

Izaba igaragaza ko nyirayo aheruka gukira Covid-19, yakingiwe byuzuye cyangwa yipimishije mu masaha 48 ashize bikagaragara ko ari muzima.

Kugeza ubu umwe mu bantu batanu bafite hagati y’imyaka 18 na 29 mu Bufaransa bamaze gukingirwa.

- Advertisement -

Urwego rushinzwe ubucuruzi mu Bufaransa rwatangaje ko 2% by’utubyiniro two mu Bufaransa ari two tumaze gutangaza ko tugiye gufungura imiryango, nk’uko France 24 yabitangaje.

Gusa mu itangazo rwasohoye, rwavuze ko nk’utubyiniro two mu mujyi wa Rennes mu burengerazuba bw’igihugu twose twiyemeje gukomeza gufunga, kubera ko icyiciro cy’abantu batujyamo kitarakingirwa mu buryo buhagije.

Zimwe mu mbogamizi utubyiniro twasubukuranye imirimo ni ukutagira abakozi bakenewe ngo imirimo ikomeze, kuko bamwe bagiye mu yindi mirimo cyane ko batari kwihanganira gutegereza ko leta yongera gukomorera utubyiniro kandi bakeneye amafaranga.

Guverinoma iteganya gukomeza kugenera inkunga utubyiniro tuzakomeza gufunga, kugeza nibura mu mpera z’impeshyi.

Mu tubyiniro tugera mu 1,600 twabarwaga mu Bufaransa, nibura utugera muri 200 twahisemo gufunga burundu, mu gihe utundi 200 tugeze mu cyiciro cyo guhomba ubutabyuka.

Zimwe mu nkunga leta yagiye itanga harimo gufasha abakozi gukemura ibibazo by’ibanze nko gukodesha inzu, kwishyura fagitire z’amazi n’amashanyarazi no guhabwa inguzanyo zishingiwe na leta.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version