Perezida Kagame avuga ko hari ibintu bitatu u Rwanda rukeneye kugira ngo rukomezze gutera imbere: Ibyo ni abantu, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Hari mu kiganiro yahaye umuyobozi w’ikigo Zipline, Umunyamerika witwa Keller Rinaudo Clifford.
Kagame avuga ko u Rwanda ari igihugu cyagize amateka yakigishije ubwenge.
Ni ubwenge bwo kudaheranwa n’ibyahise ahubwo hagakorwa ibishoboka ngo igihugu gitere imbere.
Ikigo Zipline nicyo cyakoranye n’u Rwanda mu kubaka uburyo bwo kugeza kwa muganga amaraso indembe zikenera hakoreshejwe utudege duto bita drones.
Twatangiye gukora mu mwaka wa 2016, dutangirira mu Karere ka Muhanga.
Keller yabajije Perezida Kagame niba icyo gihe bigitangira yarabonaga ko bizatanga umusaruro nk’uwo byatanze, undi amusubiza ko, ku ikubitiro, byagaragaragara nk’aho bizagorana ariko akemeza ko igitekerezo cy’uko byashobokaga aricyo cyari gikomeye kurushaho.
Ati: “ Iyo ugerageje ikintu ku nshuro ya mbere ukabona kirakoze, ukabona hari intambwe uteye, icyo gihe urakomeza ugakora kandi bigakunda…”
Perezida Kagame avuga ko buri gihe aba azi neza ko ibintu bizagenda neza n’ubwo aba atabyemeza ko bizagenda gutyo ijana ku ijana.
Yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Zipline ari urugero rwakoreshwa n’ahandi kugira ngo, mu bufatanye nk’ubwo, imibereho y’abantu irusheho kuba myiza.
Keller nawe yashimye urwego iriya mikoranire igezeho avuga ko bigitangirainshuro amaraso yagezwaga aho yari akenewe ku munsi zari nke ariko ko muri iki gihe ziyongereye k’uburyo zibarirwa mu ijana, ibintu Perezida Kagame yishimiye.