Abanya Nigeria ‘Bakoraga’ Inzoga Zikomeye Ku Isi Bafashwe

Polisi ya Nigeria yataye muri yombi abagabo babiri ikurikiranyeho gukora inzoga zikomeye ku isi zirimo n’izitwa Jack Daniels zihenze kurusha izindi ku isi.

Jack Daniels

Abo bagabo bari bafite uruganda bakoreragamo izo nzoga ruba mu nkengero z’Umurwa mukuru  Lagos.

Mu kubasaka, Polisi yabasanganye izindi nzoga zo mu bwoko bwa Jameson, Black Label na Remy Martin.

Nigeria ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite abatutage bakunze gufatirwa mu bikorwa byo gukora no gucuruza ibintu biri mu bihenze kurusha ibindi ku isi kandi bakabikora mu buryo budakurikije amategeko.

- Kwmamaza -

Icyakora izo nzoga sizo zihenze kurusha izindi ku isi kuko inzoga ya mbere ihenze ari ikorerwa mu Bwongereza yitwa  D’Amalfi Limoncello Supreme.

Niyo ihenze ku isi kuko icupa rimwe rifite agaciro ka miliyoni $ 44  ni ukuvuga hafi miliyari Frw 45.

Iyi nzoga yengerwa mu Bwongereza, igakorwa n’uruganda rwitwa Stuart Hughes.

Guhera kwayo guterwa ahandi n’icupa iyo nzoga ibikwamo kuko umupfundikizo waryo uriho diyama ipima garama 13( garama za diyama bazita carats) ndetse no hagati aho umuntu aterurira icupa hakaba izindi 18.5.

 

D’Amalfi Limoncello Supreme

Polisi ya Nigeria ivuga ko abaturage yafashe bari barakoze inzoga nka ziriya nyinshi ku buryo hari zimwe zagurishwaga mu buryo budakurikije amategeko mu bihugu bituranye nayo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version