Abanya Turikiya Bahamijwe Kunekera Mossad

Ikirango cya Mossad

Abantu bo muri Turikiya bagejejwe imbere y’urukiko baregwa kunekera urwego rwa Israel rushinzwe ubutasi bwo hanze, Mossad.

Urukiko rwabakatiye gufungwa hafi imyaka 100 yose hamwe iteranyijwe, bakaba barafashwe muri Mata, 2024 bafatiwe muri Istanbul nyuma y’igihe kirekire urwego rw’ubutasi bwa Turikiya bwitwa Turkey National Intelligence Organization (MIT) rubacunga.

Abakatiwe barimo abantu batatu bo mu muryango umwe, n’abandi batatu bo mu yindi miryango bivugwa ko bakoreraga Mossad.

Umwe mu bakatiwe ni uwitwa Ahmet Ersin Tumlucalı usanganywe ikigo cy’ubwishingizi wabanje gukatirwa imyaka 22 n’igice afunzwe, akaba yarahamijwe kuba ari we wahurizaga hamwe ibikorwa byabo bantu barimo umugore we n’umwishywa we.

- Kwmamaza -

Icyakora The Jerusalem Post ivuga ko uyu mugabo yaje kugabanyirizwa igihano bikozwe n’Urukiko rw’urugereko rwa 23 rwitwa Heavy Penal Court ahabwa igifungo cy’imyaka 18 kubera kwitwara neza.

Umugore we Benan Tumlucalı we yakatiwe imyaka 16 n’amezi umunani mu gihe mwishywa wabo witwa  Dila Sultan Şimşek yakatiwe gufungwa imyaka 15, amezi arindwi n’iminsi 15 afunzwe.

Abandi basigaye ari bo Cem Ozcan, Ozkan Arican na Fuzuli Simsek buri wese yakatiwe imyaka 15, amezi arindwi n’iminsi 15 byose hamwe wabiteranya bigakabakaba imyaka 100.

Urukiko ruvuga ko abo bose bari abantu bakoranaga na Mossad bakayikusanyiriza kandi bakayihera amakuru kuri Turikiya.

Ruvuga ko bose bakoranaga na ruriya rwego binyuze mu ishami ryarwo rishinzwe ubutasi bukorera kuri murandasi bita online operations unit, bakaba bari bashinzwe kurwoherereza amafoto.

Bari bashinzwe kandi guhuza amakuru y’abanyamahanga baba muri Turikiya barahunze ibihugu byabo kubera intambara.

Turikiya yaraperereje iza kumenya ko uriya mugabo witwa Tumlucalı yahuye n’abakozi ba Mossad mu mwala wa 2011 n’uwa 2017 bahurira i Vienna mu Busuwisi n’i Munich mu Budage.

Yongeye kandi guhura n’abakozi bakuru ba Mossad barimo uwitwa Gavin Alfron bahurira mu mujyi wa Frankfurt hari mu mwaka wa  2017 no muwa 2020 ubwo amasezerano y’imikoranire yarangizwaga ku mpande zombi.

Umugabo Tumlucalı  yahamijwe kandi guha Israel amakuru y’ibyaberaga muri  Georgia no mu Budage ndetse na zimwe mu nyandiko z’ibyaberaga muri Lebanon.

Aho hose yacungaga ingendo n’ibikorwa by’abanya Lebanon, abanya Jordania, abanya Syria n’abo muri Azerbaijan.

Urukiko ruvuga ko mu mwaka wa  2014 n’uwa  2019 hari amafaranga yoherejwe kuri konti y’umugore we ndetse ngo hari ubwo yigeze kwishyurwa imbumbe ya €300,000 ni ukuvuga arenga Miliyoni Frw 490.

Hari umunyamakuru wa CNN ishami rya Turikiya wavuze ko kubera ko Mossad idashobora kohereza abakozi bayo ngo bajye gukorera muri Turikiya, ihitamo gushaka abaturage b’iki gihugu ngo bayikorere ibishyure.

Ni muri ubwo buryo abaturage bavugwa aha baje kuvumburwa n’ubutasi bwa Turikiya bubata muri yombi nyuma yo kubona ko bafataga amabanga y’igihugu bakayiha Mossad.

Twababwira ko Israel na Turikiya ari ibihugu wavuga ko bibana bicunganwa ak’injangwe n’imbeba.

Turikiya yita Israel ko ari amashitani mu gihe Israel ishinja Turikiya kuba gashozantambara no gushyigikira abanzi bayo barimo na Syria aho ubutegetsi buriho muri iki gihe bushyigikiwe na Ankara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version