Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, avuga ko igihugu cye kizakomeza gukurikiza ibikubiye mu biganiro umuhuza mu kibazo cya M23 asaba.
Kayikwamba yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we ushinzwe itumanaho Patrick Muyaya, cyabaye mu masaha make ashize.
Kitabiriwe kandi n’umuvugizi w’ingabo za DRC witwa général-major Sylvain Ekenge.
Kayikwamba avuga ko umuti ku bibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu cye bizakemurwa no gukurikiza ibiri mu masezerano ashingiye ku biganiro bibera i Luanda muri Angola k’ubuhuza bwa Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço.
Kayikwamba mu kiganiro cye yagize ati: “Kuri twe, ibiganiro by’i Luanda nibyo bifite umuti ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Gusa nababwira ko u Rwanda ari rwo rwabaye inzitizi ku migendekere myiza yabyo. Icyakora turacyategereje twihanganye ngo turebe ko ruzahindura imyitwarire, rukajya ku murongo”.
Yunzemo ko bigaragara ko ibiganiro by’i Luanda biteye u Rwanda ubwoba, akemeza ko Kinshasa yo nta kibazo ibifiteho, ko igihe cyose izasabwa kujya kubyitabira, izabikora itazuyaje.
Thérèse Kayikwamba yavuze ko ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga i Luanda mu nama yari bumuhuze na mugenzi we uyobora u Rwanda, byari ikimenyetso cy’ubushake bwe ngo ikibazo cya M23 mu Burasirazuba bwa DRC gikemuke.
U Rwanda rwo ruvuga ko kutitabira iriya nama byatewe n’uko, ku munota wa nyuma, hari ingingo yari yemeranyijweho ko izaganirwaho n’Abakuru b’ibihugu mu nama yari bube tariki 15, Ukuboza, 2024, yahinduwe ‘ku munota wa nyuma’.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe wari wagiye yo mu nama tekiniki y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yari bwigirwemo ingingo Abakuru b’ibihugu bari buganireho, yavuze ko iyo ngingo yari iy’uko ubuyobozi bwa M23 bwagombaga kuyitumirwamo.
Ibi ariko ntibyabaye, bituma u Rwanda rutitabira iyo nama y’Abakuru b’ibihugu.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09, Mutarama, 2025 yakomoje ku by’uko atagiye i Luanda, avuga ko icy’ingenzi kitari ukujya ahantu ngo abantu bifotoze, ahubwo ari ukujya yo ngo abantu baganire kandi bemeranye ku bintu bazi neza ko bizashyirwa mu bikorwa.
Yari yemeye kujya yo ariko bihinduka nyuma ubwo byagaragara ko hari ibyo itsinda tekiniki ry’Abaminisitiri ryari ryemeranyije ho bitari bicyubahirijwe.