I Caracas muri Venezuela hafatiwe umwanzuro wo guha abaturage intwaro, bagatozwa kurwana bitegura kuzahangana na Amerika igihe izaba ibashoyeho intambara.
Mbese abaturage bari gutegurirwa intambara.
Bari gutegurwa kuko hari amakuru y’uko Amerika ishaka kuzatera Venezuela, byatinda byatebuka…
Babishingira ku ngingo y’uko Amerika imaze iminsi yohereza ubwato bw’intambara mu mazi yegereye Venezuela cyanecyane hafi ya Puerto Rico.
Ubu rero abaturage bose bafite imyaka y’ubukure batangiye guhabwa imbunda, batozwa kurasa, kwihisha umwanzi, kumutega igico n’andi mayeri y’urugamba.
Mu byumweru bike bishize, abantu 17 biciwe mu bwato Amerika yarashe ivuga ko bwarimo abacuruza ibiyobyabwenge bashaka kubyinjiza ku butaka bwayo.
Minisitiri w’ingabo za Venezuela witwa Vladimir Padrino avuga ko ibyo Amerika iri gukora muri iki gihe ari ukuyigabaho igitero n’ubwo bitaraba mu buryo bweruye.
Ababirebera hafi bavuga ko n’ubwo Amerika yohereje ibikoresho bya gisirikare byinshi mu gace Venezuela irimo, bidahagije ku buryo wavuga ko bica amarenga y’intambara yeruye.
BBC yemeza ko n’ubwo hari uwabibona atyo, ikidashidikanywaho muri iki gihe ari uko umubano hagati ya Amerika na Venezuela ari mubi kuva aho Donald Trump asubiriye ku butegetsi.
Muri Nyakanga 2024 ubwo Nicolas Maduro yatorwaga, Amerika yanze kwemera ko yayatsinze ahubwo yemeza ko yayibye.
Ishinja Maduro kuba inyuma y’udutsiko tw’abacuruza ibiyobyabwenge babyinjiza muri Amerika, ikaba ari nayo mpamvu Washington yamushyizeho igihembo cya Miliyoni $50 zizahabwa uwo ari we wese watuma afatwa.
Maduro ahakana ibi, ahubwo akemeza ko Amerika ishaka ko avaho hakajyaho uwo izakoresha mu gucukura Petelori na Gazi Venezuela ikungahayeho.
Ibyo rero biri mu biri gutuma amahanga agira impungenge ko hashobora kwaduka intambara muri kiriya gice cya Amerika y’Amajyepfo.