Byibura abantu bane nibo babaruwe ko biciwe mu gitero cyaraye kigabwe mu rusengero. Abo bantu bishwe barashwe, abandi bakomeretsa n’uko uwo muntu yahise arukongeza.
Byabereye mu rusengero rw’i Michigan rwitwa Church of Jesus Christ of Latter-day Saints.
Aha ni mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Leta ya Detroit, aho abantu bari bahuriye kuri iki Cyumweru ngo basenge.
BBC yanditse kuri uyu wa Mbere Tariki 29 Nzeri ko uwakoze iki gitero yishwe akaba ari umugabo witwa Thomas Jacob Sanford w’imyaka 40, binavugwa ko yahoze ari umusirikare warwanye mu ntambara Amerika yarwanye na Saddam Hussein muri Iraq.
Perezida Donald Trump yavuze ko yamenye ayo makuru, yihanganisha abagizweho ingaruka nacyo.