Abanyabigwi Ba Arsenal Bagiye Kuganira N’Abafana Bayo Mu Rwanda

Abagabo batatu bigeze kuba ibyamamare bibiri ari bo Robert Pires w’imyaka 47, Ray Parlour  nana David Seaman biteze gukinira Arsenal mu myaka ya 1992 kuzamura kugeza mu mwaka wa 2004 mu bihe bitandukanye bagiye kuganira n’abafana ba Arsenal mu Rwanda bahagarariye abandi.

Pires yakiniye Arsenal kuva mu 2000 kugera muri 2006, Ray Parlour w’imyaka 48 yakiniye Arsenal hagati ya 1992 na 2004, n’aha umunyezamu David Seaman yakiniye Arsenal hagati ya 1990–2003.

Hari umufana wa Arsenal wabwiye Taarifa ko iyo urebye usanga ikipe bariya bagabo bari barimo ari yo iheruka guha abafana ba Arsenal ibyishimo.

Icyo gihe ngo Arsenal yararyanaga.

- Advertisement -

Yatozwaga na Arsene Wenger.

Ibi byamamare biri mu Rwanda byahageze mu minsi ine ishize, bisura ahantu hatandukanye harimo no muri Pariki ya Nyungwe nk’uko amafoto yatangajwe na RDB ku rukuta rwayo rwa Twitter aherutse kubyerekena.

Aba bagabo bari mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda

Nyuma yo gusura iriya Pariki baraye muri imwe muri Hoteli z’i Rusizi.

Aba bagabo batatu bari mu Rwanda mu rwego rw’amasezerano u Rwanda rufitanye n’Arsenal yiswe Visit Rwanda.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira itangazamakuru mpuzamahanga yavugaga ko u Rwanda rwahombeye mu gukorana na Arsenal ko ababyumva batyo bibeshya.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda rwungutse inshuro nyinshi kurusha uko byari byitezwe mbere.

Taarifa irabakurikiranira uko ibiganiro hagati y’ibi byamamare n’abafana ba Arsenal mu Rwanda biri bugende…

Aho abari butange ibiganiro bari bwicare
Abafana ba Arsenal mu Rwanda baje kureba ibyamamare bafannye biratinda mu myaka yashize
Gahunda ya butangire saa yine ariko biratangira isaha yateganyijwe yarenze
Fan Clubs za Arsenal zirahagarariwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version