Pires Na Ray Bo Muri Arsenal Bati: “ Umurishyo W’Ingoma N’Ingagi Twabonye Byaradutangaje”

Abagabo babiri babaye ibyamamare muri Arsenal ubu bakaba baragiye mu kiruhuko ariko bagasiga baragaciye aribo Pires na Ray babwiye abafana b’iyi kipe ko mu minsi bamaze mu Rwanda basuye byinshi ariko umurishyo w’abakaraza ndetse n’ingagi zo mu Birunga byabatangaje cyane.

Muri rusange aba bagabo bavuze ko bishimiye ibyo babonye, yaba imisozi n’ibisiza,  ishyamba rya Nyungwe, Ibirunga n’ingagi zabyo ndetse n’ibindi bitatse u Rwanda.

Ariella Kageruka ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere yavuze ko ubwo yumvaga uko abo bagabo bavuga ibyo babonye mu Rwanda yumvise aguwe neza kandi akishimira ko aba bashyitsi badatashye batishimiye uko bakiriwe.

Kageruka ati: “ Turashima aba bagabo babaye ibyamamare bakaza mu Rwanda kureba ibyiza bitatse iki gihugu kandi dushima ko Arsenal ikomeje gushyira mu bikorwa amasezerano ya Visit Rwanda twagiranye kandi kuba baje muri iki gihe twari tumaze igihe nta bantu badusura muri uru rwego rwa Visit Rwanda, birerekena ko ibintu biri gusubira mu buryo.”

- Advertisement -

Ariella Kageruka avuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda butagamije gusenya ibidukikije ahubwo icyo u Rwanda rushaka ari uko ibidukikije byungukira mu gusurwa  kandi n’abaturiye ibyanya bikomye bakabyungukiramo.

Ubwo aba bakinnyi bari binjiye bakiriwe mu mashyi menshi bari kumwe na Madamu Ariella Kageruka ushinzwe ushinzwe iterambere mu Rwanda.

Bari bafite ibipupe by’ingagi mu rwego rwo gukangurira abasura u Rwanda kuzajya bajya no gusura ingagi zo mu Birunga.

Mu ijambo rye,  Pires yavuze ko yasanze mu Rwanda hari abafana benshi ba Arsenal kandi yabwiwe ko abo yabonye ari abaje bahagarariye bagenzi babo bandi baba mu Rwanda.

Abafana ba Arsenal bishimiye guhura n’ibi byamamare

Pires avuga ko kubona ingagi ari ikintu cyabashimishije kandi ngo avuga  we n’umudamu we bishimiye ibyiza babonye mu Rwanda aho baciye hose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version