Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyaburayi Bahaye DRC Inkunga Ya Miliyoni Euro 60
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Abanyaburayi Bahaye DRC Inkunga Ya Miliyoni Euro 60

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2025 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Komisiyo y’ubumwe bw’Uburayi yahaye Repubulika ya Demukarasi ya Congo inkunga ya Miliyoni Euro 60 izakoresha mu ngengo y’imari yayo ya 2025 cyane cyane mu bikorwa byo kwita ku bahungabanyijwe n’intambara ihamaze igihe.

Itangazo ryavuye mu Biro Nshingwabikorwa by’uyu muryango rikabonwa n’abo muri Radio Okapi rivuga ko ariya mafaranga yatanzwe hagamijwe kwita cyane ku baherutse kuvanwa mu byabo muri DRC.

Amafaranga y’Abanyaburayi azafasha ubutegetsi bwa DRC gusana imiyoboro y’amazi, kubaka imishya, kubaka no gusana ibitaro no kubishakira imiti n’abaganga.

Azafasha no mu burezi nk’uko ririya tangazo ribivuga.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi niwo muterankunga mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imibare iva mu itangazamakuru ryo muri iki gihugu ivuga ko guhera mu mwaka wa 2023, inkunga wahaye DRC ingana na miliyoni 274 euro.

Muri iki gihe amenshi mu mafaranga uyu muryango uha DRC aganewe kuyifasha kwita ku baturage bayo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe ica ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kubitaho bikubiyemo kubaha ubufasha mu mibereho, kubaha ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ubw’indwara zisanzwe, bigakorwa hagamijwe kububakira icyizere cy’ejo hazaza.

Abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari mu bantu bafite ibibazo by’ubuzima bikomeye kurusha abandi ku isi.

Imibare yatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya DRC Madamu Therese Kayikwamba Wagner yemeza ko mu byumweru bitatu bishize abantu 300,000 bamaze guhunga imirwano.

Indi mibare yari isanzwe yavugaga ko na mbere y’uko ibintu bigera aho biri muri iki gihe, hari abandi barenga 800,000 bari barahunze ntibongera gusubira mu byabo muri Kivu y’Amajyepfo.

Imirwano imaze igihe muri Goma hagati ya M23 n’ingabo za DRC yabujije ubufasha kugera kuri benshi mu baturage bavanywe mu byabo.

Abantu bavanywe mu byabo mu gihugu cyose babarirwa muri miliyoni 6,4.

TAGGED:AbanyaburayiCongoDRCfeaturedImpunzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiriye N’Umunyamabanga Wa Amerika Ku Bibera i Goma
Next Article Nduhungirehe Yabwiye Amahanga Ko Kurasa Mu Rwanda Kwa DRC Ari Ikosa Rikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?