Komisiyo y’ubumwe bw’Uburayi yahaye Repubulika ya Demukarasi ya Congo inkunga ya Miliyoni Euro 60 izakoresha mu ngengo y’imari yayo ya 2025 cyane cyane mu bikorwa byo kwita ku bahungabanyijwe n’intambara ihamaze igihe.
Itangazo ryavuye mu Biro Nshingwabikorwa by’uyu muryango rikabonwa n’abo muri Radio Okapi rivuga ko ariya mafaranga yatanzwe hagamijwe kwita cyane ku baherutse kuvanwa mu byabo muri DRC.
Amafaranga y’Abanyaburayi azafasha ubutegetsi bwa DRC gusana imiyoboro y’amazi, kubaka imishya, kubaka no gusana ibitaro no kubishakira imiti n’abaganga.
Azafasha no mu burezi nk’uko ririya tangazo ribivuga.
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi niwo muterankunga mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Imibare iva mu itangazamakuru ryo muri iki gihugu ivuga ko guhera mu mwaka wa 2023, inkunga wahaye DRC ingana na miliyoni 274 euro.
Muri iki gihe amenshi mu mafaranga uyu muryango uha DRC aganewe kuyifasha kwita ku baturage bayo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe ica ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Kubitaho bikubiyemo kubaha ubufasha mu mibereho, kubaha ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ubw’indwara zisanzwe, bigakorwa hagamijwe kububakira icyizere cy’ejo hazaza.
Abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari mu bantu bafite ibibazo by’ubuzima bikomeye kurusha abandi ku isi.
Imibare yatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya DRC Madamu Therese Kayikwamba Wagner yemeza ko mu byumweru bitatu bishize abantu 300,000 bamaze guhunga imirwano.
Indi mibare yari isanzwe yavugaga ko na mbere y’uko ibintu bigera aho biri muri iki gihe, hari abandi barenga 800,000 bari barahunze ntibongera gusubira mu byabo muri Kivu y’Amajyepfo.
Imirwano imaze igihe muri Goma hagati ya M23 n’ingabo za DRC yabujije ubufasha kugera kuri benshi mu baturage bavanywe mu byabo.
Abantu bavanywe mu byabo mu gihugu cyose babarirwa muri miliyoni 6,4.