Abanyaburayi Bakomanyirije Niger

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu talki 29, Nyakanga, 2023 uhagaritse ubufatanye bwose mu bya gisirikare wari ufitanye na Niger.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Ushinzwe ububanyi n’amahanga w’uyu muryango witwa Josep Borrell.

Borrell yavuze ko Abanyaburayi badashobora kuzongera gukorana na Niamey mu by’umutekano kandi ngo iki gikorwa kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Abanyaburayi muri rusange n’Abafaransa by’umwihariko bavuga ko ubutegetsi bwa Niger buriho muri iki gihe bwashyizweho n’Uburusiya binyuze mu mutwe wa Wagner.

- Advertisement -

Babivuga bashingiye ku magambo aherutse gutangazwa n’umuyobozi wa Wagner abucishije kuri Telegram avuga ko ashyigikiye ihirikwa rya Perezida Bassoum kuko ngo yari agikorera mu kwaha kw’Abakoloni.

Evgueni Prigojine avuga ko ibiherutse kubera muri Niger ari ikimenyetso cy’uko hari henshi muri Afurika badashimishijwe n’uko ibihugu byahoze bibakolinije bikomeje kwivanga mu miyoborere yabyo.

Abanyaburayi bo bavuga ko batazemera ko ubutegetsi bwa Niger y’ubu bwemewe n’amategeko.

Borell avuga ko bagiyeho binyuze mu guhirika ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage kandi ngo ibyo ntibiri mu ndangagaciro za Demukarasi.

Ubusanzwe, Ubufaransa nibwo bwakolonije Niger.

Iki gihugu( Niger) kiri mu bya mbere ku isi bifite ahantu henshi hacukurwa ibuye ry’agaciro rya Iranium ryifashishwa mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Gifite kandi na zahabu ndetse n’ikinyabutabiri kitwa Nickel kinshi.

Muri iki gihe Niger iyobowe na Gen, Abdourahamane Tiani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version