Abayobozi b’ibihugu bikomeye mu Burayi baraye bikozemo bateranya Miliyari €90 bayaha Ukraine ngo irebe ko hari icyo yashyira mu isanduku yayo kuko yari igiye gushirirwa burundu. Batinye gukora ku mafaranga y’Uburusiya bagwatiriye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine, ubu imyaka ikaba igiye kuba itatu.
Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, impaka zari ndende hagati y’ibihugu bikomeye mu Burayi ari byo Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubutaliyani ngo bemeranye niba bakora mu mafaranga y’Uburusiya bafatiriye baheho Ukraine.
Baje kwemeranya ko kuyakoraho ‘bitaba bikwiye’ ahubwo ko igikwiye ari ugukusanya ayabo bakuye mu isanduku ya Leta ya buri gihugu bakagoboka inshuti yabo yugarijwe n’ubukene kubera intambara.
Amafaranga bahaye Ukraine bizeye ko azayifasha guhanyanyaza ikihagararaho mu myaka ibiri iri imbere.
Umwe mu bayobozi bakuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi witwa Antonio Costa yanditse kuri X ati: “ Ibyo twiyemeje twabikoze.”
Hari hashize iminsi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky asabye Uburayi ko bwakora mu mafaranga y’Uburusiya bwafatiriye bukamuhaho.
Amafaranga y’Uburusiya yafatiriwe n’Abanyaburayi ni Miliyari $200.
Ibi byari bishigikiwe kandi na Chancelier w’Ubudage Friedrich Merz wavugaga ko bidakwiye ko ibihugu byikuramo amafaranga ngo biyahe Ukraine kandi hari ay’umwanzi wayo bifite bishobora no gukoramo bikayaha uwo bishaka.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron we yaboneyeho gusaba bagenzi be ko bikwiye ko bakongera bakareba uko baganira na Putin mu byumweru biri imbere.
Muri rusange, Ukraine ikeneye izindi Miliyari €135 ngo ikomereze ku muvuduko iriho wo kurwana n’Uburusiya.
Uburusiya bwari bwarahaye gasopo Abanyaburayi ko badakwiye kuzatinyuka ngo babukorere ku mafaranga.
Umuhati wo guhagarika intambara Uburusiya burwana na Ukraine n’ubu nturagira ikintu gifatika ugeraho n’ubwo Perezida wa Amerika Donald Trump akomeza gukora uko ashoboye ngo bikunde.


