Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyaburayi Batinye Gukora Ku Mafaranga Y’Uburusiya Ngo Bayahe Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abanyaburayi Batinye Gukora Ku Mafaranga Y’Uburusiya Ngo Bayahe Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2025 7:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inama Nkuru y'Uburayi aho abayobozi b'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi baganirira ku bibazo biwureba.
SHARE

Abayobozi b’ibihugu bikomeye mu Burayi baraye bikozemo bateranya Miliyari  €90 bayaha Ukraine ngo irebe ko hari icyo yashyira mu isanduku yayo kuko yari igiye gushirirwa burundu. Batinye gukora ku mafaranga y’Uburusiya bagwatiriye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine, ubu imyaka ikaba igiye kuba itatu.

Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, impaka zari ndende hagati y’ibihugu bikomeye mu Burayi ari byo Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubutaliyani ngo bemeranye niba bakora mu mafaranga y’Uburusiya bafatiriye baheho Ukraine.

Baje kwemeranya ko kuyakoraho ‘bitaba bikwiye’ ahubwo ko igikwiye ari ugukusanya ayabo bakuye mu isanduku ya Leta ya buri gihugu bakagoboka inshuti yabo yugarijwe n’ubukene kubera intambara.

Amafaranga bahaye Ukraine bizeye ko azayifasha guhanyanyaza ikihagararaho mu myaka ibiri iri imbere.

Umwe mu bayobozi bakuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi witwa Antonio Costa yanditse kuri X ati: “ Ibyo twiyemeje twabikoze.”

Hari hashize iminsi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky asabye Uburayi ko bwakora mu mafaranga y’Uburusiya bwafatiriye bukamuhaho.

Amafaranga y’Uburusiya yafatiriwe n’Abanyaburayi ni Miliyari $200.

Ibi byari bishigikiwe kandi na Chancelier w’Ubudage Friedrich Merz wavugaga ko bidakwiye ko ibihugu byikuramo amafaranga ngo biyahe Ukraine kandi hari ay’umwanzi wayo bifite bishobora no gukoramo bikayaha uwo bishaka.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron we yaboneyeho gusaba bagenzi be ko bikwiye ko bakongera bakareba uko baganira na Putin mu byumweru biri imbere.

Muri rusange, Ukraine ikeneye izindi Miliyari €135 ngo ikomereze ku muvuduko iriho wo kurwana n’Uburusiya.

Uburusiya bwari bwarahaye gasopo Abanyaburayi ko badakwiye kuzatinyuka ngo babukorere ku mafaranga.

Umuhati wo guhagarika intambara Uburusiya burwana na Ukraine n’ubu nturagira ikintu gifatika ugeraho n’ubwo Perezida wa Amerika Donald Trump akomeza gukora uko ashoboye ngo bikunde.

TAGGED:AmafarangafeaturedInamaIntambaraUburayiUburusiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga
Next Article Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

You Might Also Like

Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?