Abanyamahanga Batangiye Guhunga Sudani

Indege nini zitwara abantu n’imitwaro yabo zatangiye kugera muri Djibouti aho abanyamahanga bari basanzwe baba muri Sudani babaye bahungiye imirwano iri kuhabera.

Zije kubacyura mu rwego rwo kubarinda ibyago baterwa n’intambara ihamaze icyumweru kimwe ikaba imaze guhitana abarenga 450.

Imibare ivuga ko abanyamahanga bagera mu ijana bamaze kuva muri Sudani bajyanwa iwabo hakoreshejwe kajugujugu zo mu bwoko bwa Chinook.

Hagati aho Amerika yafunze Ambasade yayo muri Sudani, bikaba byamejwe n’Ubuvugizi bwa Deparitoma y’Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga binyuze muri tweet bwasohoye.

- Advertisement -

 Amerika ivuga ko abaturage bayo nta mutekano bafite muri Sudani bityo ko bose bagomba gutaha, Ambasade ikaba ifunzwe mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo.

Abongereza nabo basabwe gutaha iwabo hagasigara bacye cyane bakora imirimo y’ingenzi kurushaho.

Perezida w’u Bufaransa nawe yavuze ko abaturage b’u Bufaransa babaga muri Sudani bimukira muri Djibouti .

Abaholandi, Abadage, Abataliyani, Abanya Ireland, abanya Portugal, Mexico, Venezuela, Colombia na Argentine bose basabwe gutaha.

Abantu 413 Bamaze Kugwa Mu Ntambara Ya Sudani

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version