Abanyamakuru Bagiye Kuzira Gutangaza Amabanga Y’Igihugu

Abanyamakuru batatu b’ikinyamakuru gikomeye cyo muri Finland bagiye kugezwa imbere y’ubutabera kubera gutangaza amakuru bamenye agendanye n’umutekano w’igihugu. Ni ikintu kidasanzwe muri Finland kumva ko abantu bafunzwe bakurikiranyweho kwisanzura mu bitekerezo.

Abo banyamakuru babiri n’uwahoze ashinzwe kugorora inkuru zabo(editor) bandikira ikinyamakuru kitwa Helsingin Sanomat.

Bakurikiranyweho icyaha bivugwa ko bakoze mu mwwaka wa 2017 ubwo batangazaga inkuru irimo ibyo Leta ya Finland ivuga ko ari amabanga y’igihugu agendanye n’umutekano wacyo.

Mu mwaka wa 2017, aba banyamakuru batangaje inkuru mu kinyamakuru cyabo bahaye umutwe ugira uti; “ Ahantu hakorerwa ibintu by’amabanga kurusha ahandi muri Finland.”

- Advertisement -

Mu nkuru yabo berekanye ko hari ahantu muri kiriya gihugu, ishami ry’ingabo za Finland rikora ubutasi rikorera abantu ibya mfura mbi.

Ni inkuru yasohotse mu gihe Inteko ishinga amategeko yari irimo isuzuma umushinga uyemerera kongerera ririya shami ububasha mu kazi karyo.

Muri uriya mushinga havugaga ko ririya shami ryakongererwa imbaraga mu guhuza no gusesengura amakuru y’ibintu byose bikorerwa kuri murandasi.

Mu gihe Abadepite bari bakiga iby’iri tegeko, nibwo inkuru icukumbuye y’abanyamakuru ba kiriya kinyamakuru yasohotse, ibintu biracika!

Umushinjacyaha avuga ko iriya nkuru yari irimo amakuru ashobora koreka igihugu bityo ngo ibyo ntibikurikije amategeko kandi ababikoze bakwiye kubihanirwa.

Icyakora umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru witwa Kaius Niemi avuga ko abanyamakuru be batigeze bica itegeko.

Yabwiye Reuters ati: “ Amakuru twanditse ni amakuru asanzwe ari ahantu henshi harimo kuri murandasi no mu bitabo twifashishije dukora inkuru yacu.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamakuru muri Finland witwa Hanne Aho avuga ko ari ubwa mbere yumvise hari abanyamakuru bashinjwe kugambanira igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version