Perezida Kagame Yasabye Abanya Ruhango Kumwihanganira Kubera Umwenda Abarimo

Perezida Kagame yavuze ko ibyo yasezeranyije abaturage hari ibitarakorwa, ibyo yise ‘umwenda’ abafitiye. Icyakora ngo bamwihanganire araza kuwishyura.

Umwenda yavugaga abereyemo abaturage ni uw’uko ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2017, hari ibyo yabasezeranyije ko bizagerwaho mu myaka irindwi yari igiye kurikiraho ariko bikaba bitaruzura 100%,

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kugira ngo umwenda wishyurwe, hari n’ibyo abawusezeranyijwe bagomba gukora.

Ati: “ Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda wishyurwe,.”

- Advertisement -

Yavuze ko hari inzego abaturage bagomba gushyiramo imbaraga zabo n’ubwo uruhare runini ari urwa Leta ariko ngo nabo bafite urundi ruhare bagomba kugira.

Ati: “ Uruhare rwa mbere ni ugukora, ugakora ibyo ushoboye, ugakora ibishoboka kuko Leta iba yanagugaye uburyo bwo gukora.”

Yavuze ko ku byerekeye ubuhinzi, Leta itanga ifumbire, igatanga imbuto z’indobanure n’ibindi ariko ngo ugomba kubibyaza umusaruro ni umuturage kugira ngo ibintu byuzuzanye.

Kagame yavuze ko hari n’ibikorwa bigaragara byakozwe ariko bikwiye kurindwa bikaramba.

Yatanze urugero rw’umuhanda.

Ku byerekeye ubuhinzi bw’imyumbati, ngo hari ibintu bibiri bigomba kuzuzanya.

Ngo uruganda rukora ifu y’imyumbati rukora 50% y’ubushobozi bwarwo, Perezida Kagame akibaza impamvu bitazamuka ngo bigere kuri 80% kuzamura.

Avuga ko Leta izakora uko ishoboye urwo ruganda rukagira ibyo rukeneye byose ngo rukore cyane.

Yasabye ariko n’abahinzi kujya bahinga imyumbati myinshi kugira ngo bahe uruganda umusaruro ufatika.

Perezida Kagame yavuze ko ifu yo mu Ruhango abanyamahanga bayikunda ariko ngo ntihagije, bityo ngo bagomba kongera umusaruro.

 Ab’i Ruhango Basabye Perezida Kagame Imihanda Itatu

Meya w’Akarere ka Ruhango witwa Valens Habarurema yabwiye Perezida Paul Kagame ko abaturage ayoboye bageze ku iterambere rifatika ariko ngo bakeneye ko bahabwa imihanda ya kaburimbo izabahuza n’utundi turere, kugira ngo bakomeze guhahirana, biteze imbere.

Habarurema yavuze ko imihanda bifuza ko yahindurwa kaburimbo harimo uturuka i Ruhango, ugakomeza i Kinazi, ikagera ahitwa Rutabo ugana muri Kamonyi.

Undi muhanda ni uwa Ruhango, ukomeza ugana Buhanda ukomokera i Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umuhanda wa gatatu bifuza ko washyirwamo kaburimbo ni umuhanda uva mu Ruhango ukakomeza i Buhanda ukambukira i Kaduha muri Nyamagabe.

Uyu muyobozi yasabye Umukuru w’u Rwanda ko yanabafasha abo mu Mirenge ya Ntongwe na Kinihira ikabona amazi kuko ngo ahari angana na 68% gusa.

Meya Valens Habarurema avuga kandi ko bafite ikibazo cy’amazi make yo gukoresha mu kuhira bityo ngo bigatuma imyaka itera neza.

Ibi byose Perezida Kagame yavuze ko agiye gukorana n’abandi bigashakirwa umuti.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version