Abanyamakuru batandatu b’ikigo cya Leta ya Sudani y’Epfo bagiye gukurikiranwa mu nkiko kuko batangaje amashusho ya Perezida Salva Kirr ‘yiyanduza ku ipantalo.’
Ubundi ariya mashusho yari yarabitswe ariko bo baza kuyatangaza kuri YouTube.
Komite y’abaharanira uburenganzira bw’itangazamakuru yitwa Comittee to Protect Journalist yatangarije ku rubuga rwayo ko isaba ubutegetsi bw’i Juba kubarekura.
Taliki 03, Mutarama, 2023 nibwo abakora mu kigo gishinzwe umutekano wa Sudani y’Epfo batatu bataye muri yombi abakozi batandatu b’ikigo cya Sudani y’Epfo cy’itangazamakuru bakurikiranyweho kwandagaza Umukuru w’igihugu.
Abayobozi mu rwego rwa CPJ bavuga ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo bugomba kurekura bariya banyamakuru bagakomeza umwuga wabo.
Bikubiye mu itangazo ryasinywe na Muthoki Mumo uyobora ishami rya CPJ rishinzwe Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Abanyamakuru ba Sudani y’Epfo bafunzwe barimo uwari ushinzwe gucunga icyumba bakurikiraniramo uko amakuru apanze witwa Joval Tombe, ukoresha camera witwa Victor Lado, bagenzi be bitwa Joseph Oliver na Jacob Benjamin, Mustafa Osman na Cherbek Ruben.