Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2026 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyamakuru bo mu mijyi ya Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ab’i Rubavu mu Rwanda bahuye baganira kandi bemeranya uko bakorana mu rwego rwo kubaka itangazamakuru riharanira amahoro.

Ibiganiro byabo byateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP/Rwanda), bigamije gufasha bose bumva uruhare rwabo mu kubaka amahoro n’iterambere ry’abatuye mu mijyi bakoreramo cyangwa batuyemo.

Ni abanyamakuru 25 barimo 10 baturutse i Goma na 15 bo mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yo kuganira, biyemeje gukorera hamwe mu gutanga ubutumwa bw’ihumure, bw’amajyambere kandi buharanira ko amahoro yimakazwa mu bice byombi.

Baniyemeje kudaha urwaho imvugo z’urwango, bakabanisha neza abaturage binyuze mu guha ijambo abanyapolitiki batanga ihumure kandi baha abantu ubutumwa bwo kubateza imbere.

Umwe  mu banyamakuru b’Abanyarwanda ukorera RBA mu Karere ka Rubavu witwa Shema Salomon yabwiye bagenzi ba UMUSEKE ko yacengewe n’ibyo we na bagenzi be bahuguwemo.

Ati: “Nakozwe ku mutima n’ibiganiro twagiranye na bagenzi bacu bo muri Congo-Kinshasa. Twasangizanyije ubunararibonye tunasobanukirwa ko umurimo dukora ugira ibyo uhindura mu miryango yacu no mu baturanyi. Ni yo mpamvu niyemeje gukora itangazamakuru ryubaka amahoro, rirwanya imvugo yose y’urwango n’amakuru yose ashobora guteza amacakubiri mu bantu.”

Jean-Rostand Vusangi ukorera i Goma asanga gahunda nk’izo zikwiye kwiyongera, mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’imibanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Yumva ko ibi byaca igabanuka ry’ikizere n’ubwumvikane buke byatewe n’amakimbirane ya politiki amaze iminsi mu bihugu byombi.

Umwe mu bapadiri bo muri Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP/Rwanda) witwa Padiri Valens Niragire, yashimangiye ko intego nkuru yari uguteza imbere itangazamakuru ryubaka amahoro.

Asanga iryo tangazamakuru ari ingenzi mu Karere nk’ako u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherereyemo kuko kamaze igihe mu ntambara, akemeza ko urwo rwego rwatuma ibyo bihinduka mu rugero runaka.

Abahuguwe n’ababahuguye ndetse n’ababiteye inkunga, banzuye ko guhura nk’uko kwaba kenshi.

Basanze byakunganirwa na gahunda zo kwigisha abaturage iby’amahoro n’iterambere binyuze mu biganiro byanditse cyangwa bitangajwe mu majwi n’amashusho hagamijwe gufasha abantu kumva akamaro ko kubana kivandimwe.

TAGGED:AmahoroCongoDRCItangazamakuruRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?