Guhera kuri Perezida Biden kugeza ku muhanzi Justin Bieber, Abanyamerika batunguwe kandi bababazwa no kumva urukiko rwaburanishaga umugore w’icyamamare muri Basket y’Amerika witwa Brittney Griner rwamukatiye igifungo cy’imyaka icyenda. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka icyenda n’igice, byataba ibyo agakatirwa imyaka icumi.
Icyamamare Brittney yafatiwe mu Burusiya asanganwa inkono banyweramo urumogi. Ni ikintu twagereranya n’inkono y’itabi Abanyarwanda ba kera bakoreshaga batumura agatabi.
Ubutabera bw’u Burusiya bwavuze ko bwamufatanye ibiyobyabwenge yinjije mu gihugu kandi ko bihanirwa n’amategeko.
Bimwe mu byamamare byamaganye kiriya gihano harimo umuhanzi Justin Bieber na Mia Farrow.
Fallow ni umukinnyi wa filimi ukomeye kuko amaze gukina muri filimi 50 akaba yarabaye n’umunyamideli ukomeye muri kiriya gihugu.
Undi ni Andy Cohen uyu akaba ari umwe mu banyamakuru bamamariye kuri televiziyo.
Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwashinjaga Brittney kuzana ibiyobyabwenge mu gihugu ariko we akisonura avuga ko atari azi ko atamenye ko kiriya gikoresho cyo kunywa urumogi mu gikapu cye.
Perezida w’Amerika Joe Biden nawe yamaganye ibya kiriya gihano, avuga ko afunzwe mu buryo budakurikije ubutabera.
Abandi bamaganye ibya kiriya gihano barimo umukinnyi wa filimi wiwa Eric Idle, umwanditsi Greg Olear, umukinnyi wa filimi Jada Pinkett Smith, umukinnyi wa filimi witwa Viola Davis, umunyarwenya witwa Tim Young.
Uyu mugore usanzwe ari icyamamare mu bandi bagore bakina Basket muri Amerika akimara gufungwa yanditse ibaruwa asaba Perezida w’igihugu cye gukora uko ashoboye akamutabara kuko nta kizere yari afite ko azaba umwere ntajye muri gereza yo mu Burusiya.
Avuga ko akurikije igihe ahamaze n’uko abibona, asanga atazigera arekurwa ngo atahe iwabo.
Uyu mugore afunzwe mu gihe hari umwuka mubi hagati ya Washington na Moscow kubera ko Amerika, ibinyujije muri OTAN, iri gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya.
Brittney Griner asanzwe akinira ikipe yitwa Phoenix Mercury, akaba abana n’uwo bahuje igitsina.
Ibiro bya Perezida Biden bivuga ko we ubwe yategetse ko ibihugu byose ku isi bifunze Abanyamerika bibarekura bagataha iwabo.