Umutambagiro W’Inyambo, Ibisakuzo, Inanga… ‘Nyanza Twataramye’ Iraba Ishyushye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu i Nyanza mu Rukari harabera igitaramo cy’inkera y’Umuganura. Ni igitaramo Abanyarwanda bari bwibukiranyeho uko kera bataramaga, uko inyambo zamurikirwaga abashyitsi  n’ibindi.

Umwe mu bahanzi bari bamaze iminsi batagarukwaho mu itangazamakuru uri bugaragare mu gitaramo Nyanza Twataramye ni Eric Senderi.

Senderi ni umwe mu bahanzi bakuru , haba mu myaka haba no mu kumenyakana.

Yitabiriye kenshi ibitaramo byabaga byateguwe mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gahunda za Leta ndetse n’amatora ya Perezida wa Repubulika by’umwihariko.

- Advertisement -
Imyiteguro irakomeje

Kuri gahunda y’uko igitaramo ‘Nyanza Twataramye’ Taarifa ifitiye Kopi, hagaragaramo ko kuri iyi nshuro nabwo hari bube umwiyereko w’inyambo.

Abitabiriye kiriya gitaramo kandi bari bwumvishwe uko ibisakuzo by’Abanyarwanda ba kera byabaga bisusiye, birimo ubuhanga bwo kuzimiza amagambo, udasobanukiwe agasobanuza.

Umuhanzi Sophie Nzayisenga nawe ari bucurangire Abanyarwanda inanga mu rwego rwo kubakumbuza abayicuranze barimo na Se Kirusu Thomas, Bernard Rujindiri n’abandi.

Sophie Nzayisenga umukobwa wa Kirusu Thomas

Bernard Rujindiri yacuranze inama zamenyekanye cyane nk’Imitoma, Kamajwara, Amaraso, Avumera Inka n’izindi.

Umusaza Bernard Rujindiri

Ntawavuga Abanyarwanda bamamaye mu gucuranga inanga ngo yibagirwe Joseph Sebatunzi.

Biteganyijwe ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi ari we uri bube ari Umushyitsi mukuru muri iki gitaramo Abanyarwanda bakunda umuco wabo bategerezanyije amatsiko menshi.

Inyambo: Inka z’ubwiza n’ubwitonzi

Inyambo ni inka benshi bakunze kwita inyarwanda kuko zahoze mu Rwanda.

Ziri muri bimwe byaranze kandi biranga amateka n’umuco by’Abanyarwanda, zirangwa n’umubyimba munini, amahembe manini kandi maremare, arambuye, y’igitare ateye neza.

Inyambo zigira amaso mato, amaguru ateye neza, igikanu kigamitse, ibara rimwe ry’ibihogo kandi mu mashyo yose.

Nizo nka zitagira irindi bara uretse ibihogo.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda inka by’umwihariko inyambo zari zifite icyo zivuze mu muco gakondo w’Abanyarwanda.

Hari ibivugwa ariko bigomba gusuzumwa bivuga ko ubwa mbere inka igera mu Rwanda byabaye ubwo umwami( batavuga izina) yarambagiraga( gutembera ku mwami babyita kurambagira) ari kumwe n’abagaragu be, aza kubona ‘inyamanswa ifite ubwoya’ iri kumwe n’akana kayo ategeka ko bayijyana mu rugo bakayorora  ni uko kuva ubwo ihabwa izina ry’inka.

Icyakora hari amapaji y’igitabo INGANJI KALINGA(  cyanditswe mu mizingo ibiri) asa n’avuga kuri iyo nkomoko y’inka mu Rwanda.

Inyambo imurikirwa umwami Mutara Rudahigwa

Hari andi mateka avuga ko inka zageze mu Rwanda zivuye mu  Ndorwa, mu Umutara n’i Karagwe k’Abahinda.

Mu nka zabaga mu Rwanda harimo amoko abiri. Ubundi bwoko ni Inyambo n’Inkuku.

Muri zo inyambo zarubahagwa.

Kuva zikivuka inyambo zatangiraga gutozwa kwitonda no gutambuka neza.

Mu Rwanda rwo hambere inka z’inyambo zari ubukungu ndashyikirwa.

Ibi bigaragazwa n’amazina yazo yazisingizaga, aho amateka agaragaza ko zatangiye guhabwa ibisingizo  ku ngoma y’Umwami Yuhi  IV Gahindiro, ahasaga mu wa 1746( ubwo ni mu Kinyejana cya 18).

Ni bwo Abanyarwanda batangiye kuzirata kubera akamaro kazo.

Muri iki gihe, Inyambo ziba i Nyanza mu Rukari.

Niho ushaka kuzisura azisanga.

Izihaba zigize ishyo.

Ubwiza bwazo butuma ziba zitamirije inkindi ku mahebe no kurwakanakana.

Zigira umwiyereko unogeye  ijisho.

Iyo ziyereka zigenda umujyo umwe, zigatera ibyishimo abazireba.

Mu rwego rwo kurinda ko zacika, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirazibungabunga.

Kibikora binyuze mu ikoranabuhanga ryo gutunganywa intanga zo kuzitera, gutunganya insoro no kuzitera, kubika intanga cyangwa insoro mu bubiko bwabugenewe n’ibindi.

Imyororokere y’inyambo zo hambere.

Kugira ngo inka ibe inyambo nyayo byacaga mu nzira ndende.

Kera mu Rwanda, kugira ngo inyambo zigwire Umutware w’inyambo yafataga inka yitwa ‘inkuku’ akayibangurira ku mfizi y’inyambo ikabyara iyitwa ‘ibigarama’, ibigarama akabibangurira ku mfizi y’inyambo bikabyara iyitwa ‘inkerakibumbiro,’ inkerakibumbiro akayibangurira ku mfizi y’inyambo ikabyara iyitwa ‘imirizo’, imirizo akayibangurira ku mfizi y’inyambo ikabyara iyitwa ‘ingegene’, ingegene niyo yabaga ari inyambo yuzuye.

Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza; umutahira w’inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz’ingenzi muri zo akazita amazina,  akaziha inshutso, yamara kuziha inshutso agataha.

Inyambo ni inka z’ubwiza n’ubwitonzi bwinshi

Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.

Kuyitekesha bivuze ko inka yabaga imaze gucutsa inyana yayo, ikaba iratetse nk’uko babyita mu Kinyarwanda.

Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso.

Ubwo yitaga iy’indatwa muri za mpete, akayisingiza.

Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ariyo ibanza, ikitwa ‘impamagazo’, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa ‘impakanizi’, ibindi bisingizo bikitwa ‘imivugo.’

Igisingizo cya nyuma cyikitwa umusibo(iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) cyangwa imivunano(iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro).

Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo, bakamuha inka y’ingororano akayicyura ikaba iye y’ishimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version