Abanyamerika Bafitiye Ubwoba Umutingito Ukomeye Na Tsunami Bibugarije

Abahanga mu by’imitingo( seismologists) batanze umuburo ko Leta ya Alaska( ni umwe mu zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika) igiye kwibasirwa n’umutingito ufite uburemere bwa 8.2 ku gipimo cya Richter. Ni umutingito uremereye k’uburyo uri buteze tsunami.

Tsunami ni ijambo ry’Ikiyapani rivuga umwuzure uterwa n’amazi y’inyanja arenga inkombe agasakara mu bayituriye.

Abahanga bo mu Kigo United States Geological Survey bavuga ko uriya mwuzure uteganyijwe kuza kuba muri kiriya gice uri buterwe n’umutingito biteganyijwe ko uri butangirire mu Ntara ya Perrille muri Leta ya Alaska.

Abaturage bo muri biriya bice bohererejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo zigendanwa bubasaba kuzina utwangushye bagahunga kuko hari buze umwuzure ufite imbaraga nyinshi.

- Advertisement -

Buriya butumwa buragira buti: “ Nyamuneka muhunge kuko mwugarijwe n’amazi menshi cyane ari buzanwe mu ngo zanyu n’umwuzure ukomoka ku mutingito! Muhungire ku misozi abandi bave ku nkengero kuko murugarijwe. Muzagaruke mu ngo zanyu ari uko mubibwiwe n’abayobozi.”

Alaska ni iyo Leta itegeka ubutaka bunini mu zindi zose zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Alaska nicyo gihugu kinini mu bindi bigize Leta zunze ubumwe z’Amerika

Ihana imbibi na Canada ndetse igakora no ku Burusiya. Mu Majyaruguru yayo hari Inyanja ya Arikitika( Arctic Ocean) n’aho mu Majyepfo no mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba hakaba Inyanja ya Pacific.

Alaska ni nini k’uburyo ubuso bwayo buruta ubwa Texas, Calfornia na Montana ubuhurije hamwe.

Izi Leta tuvuze nyuma ya Alaska nizo nini ziyikurikira mu buso.

Ituwe n’abaturage bacye cyane kuko ibarura ryo muri 2020 ryerekanye ko yari ituwe n’abaturage 736,081.

Umurwa mukuru wa Alaska witwa Juneau.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version