Kuri uyu wa Gatanu taliki 12, Mutarama, 2024, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasinyanye amasezerano na Sosiyete za A.S.O yo mu Bufaransa na Golazo yo mu Bubiligi ngo azarifashe gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu mwaka wa 2025.
Iteganyijwe kuzabera muri Kigali kuva taliki 21 kugeza 28 Nzeri 2025 kandi ikazaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika kuva ryatangira kubaho , ubu hashize imyaka 100.
Sosiyete ziyemeje gukorana na FERWACY zisanzwe zifite uburambe mu gutegura amarushanwa akomeye n’ibikorwa bitandukanye by’umukino w’amagare kandi zemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Ndayishimiye Samson uyobora FERWACY, yavuze ko bishimiye kugirana imikoranire n’izi sosiyete zikomeye mu by’umukino w’amagare.
Ati: “Twishimiye cyane iki gikorwa cy’amateka bitari ku gihugu cyacu gusa ahubwo no ku mugabane muri rusange. Twiteguye gukorana na A.S.O na Golazo kandi bizagenda neza.”
Uyobora Golazo Group, Bob Verbeeck, yavuze ko bishimiye kuzaba bamwe mu bazandika aya mateka nyuma y’imyaka 10 bakorera muri Afurika.
Ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cy’amateka. Tumaze imyaka irenga 10 dukorera muri Afurika. Mu bihe bya vuba twakoreye muri Kenya ndetse ubu dutekereza ko ari indi ntambwe ikomeye tugezeho.”
Yakomeje avuga ko basanzwe bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya ariko bateganya no gufungura ikindi mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie, yavuze ko u Rwanda ar igihugu cyifuza kuba igicumbi cy’imikino, bityo ngo ni amahirwe ko rugiye kwakira Shampiyona y’Isi mu mukino w’amagare.
Golazo ni sosiyete mpuzamahanga yo mu Bubiligi yamamaye mu gutegura amarushanwa y’amagare akomeye ku rwego rw’Isi nka Shampiyona y’Isi ya 2021 yabereye i Flanders mu Bubiligi na Marathon yo muri Kenya.
Amaury Sport Organisation (A.S.O) na yo ni sosiyete ikomeye itegura ibikorwa bitandukanye ku Isi kko itegura amarushanwa agera ku 100 yo mu bihugu 36 by’umwihariko ikaba imwe mu zitegura Tour de France, irushanwa rifatwa nk’irya mbere ku Isi mu mukino w’amagare.
Iyi Shampiyona y’Isi izakinwa mu byiciro bitandatu birimo gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) no gusiganwa mu muhanda (Road Race).
Izitabirwa n’abakuru, abatarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore ndetse n’icyiciro cy’abato. Abantu bagera ku 20,000 nibo biteganyijwe ko bazitabira iri rushanwa.