Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamuryango Ba GAERG Baganiriye Ku Ruhare Rwabo Mu Mibanire Myiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyamuryango Ba GAERG Baganiriye Ku Ruhare Rwabo Mu Mibanire Myiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2023 1:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama hateraniye abanyamuryango ba GAERG baturutse mu miryango yayo itandukanye baganira aho bageze biyubaka ndetse n’uruhare bagira mu kwimamaka imibanire myiza.

GAERG ni ihuriro rigari ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na za Kaminuza.

Perezida wa GAERG Jean Pierre Nkuranga yavuze ko kuba bongeye guhura bakishimana ari ingenzi.

Ati:  “Twongeye kwishimira ko duhuye mbere y’icyunamo. Biri buze gutuma tuvana hano imbaraga ukaba n’icyomoro kuri twe. Birakwiye gushima kuko ari uburere twahawe n’ababyeyi ndetse n’igihugu cyacu.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Perezida wa GAERG Jean Pierre Nkuranga

Buri mwaka abanyamuryango ba GAERG barahura bakagira igitamo bita GAERG Turashima.

Kuri iyi nshuro, GAERG Turashima 2023 yateguwe mu buryo bubumbiye hamwe ibikorwa GAERG yari isanzwe itegura birimo Umuganura na ‘Thanks Giving.’

Abanyamuryango bayo barenga ibihumbi mirongo barahura bakungurana inama k’uruhare rwabo muri gahunda zo kwimakaza imibanire myiza.

Kuri iyi nshuro, insanganyamatsiko  iragira  iti: ‘Kubaho Kuzana Impinduka’.

Abatabiriye gahunda ya GAERG Turashima bahuriye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera ku kigo kitwa Aheza Healing and Career Center cyubatswe hafi y’Urwibutso rwa Ntarama.

- Advertisement -

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana niwe mushyitsi mukuru muri iki gikorwa.

Abanyamuryango ba GAERG baherukaga guhurira mu Nteko rusange yateranye muri Werurwe, 2022 yabereye mu cyahoze ari Kigali Institute of Education.

Umuryango GAERG washinzwe mu mwaka wa 2003, ushingwa hagamijwe ko abahoze mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside , Association de Etudiants Rescapés du Génocide, AERG, bakomeza umurunga bahoranye, ntibatatane.

Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide, GAERG, ni umuryango mugari ugabanyijemo imiryango mito bita familles igizwe n’ababyeyi( Père na Mére) bashinzwe kwita ku bagize iyo famille.

Ni uburyo bahisemo bwo kumenyana no gukomeza kubana kivandimwe, buri wese ntabe nyamwigendaho.

Uretse kuba abagize uyu muryango bafatanya mu kubakirana ubushobozi, bafite n’ibikorwa byo gusana imitima binyuze muri gahunda bise Ejo Heza Healing Center cyubatse  mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe.

Abagize Umuryango GAERG Bari Mu Nteko Rusange Yaherukaga Mbere Ya COVID

TAGGED:AbanyeshuriBugeserafeaturedGAERGNtaramaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Hadutse Umutwe W’Inyeshyamba Z’ABATWA
Next Article Impaka Zishyushye Hagati Ya Tshisekedi Na Macron
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?