Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama hateraniye abanyamuryango ba GAERG baturutse mu miryango yayo itandukanye baganira aho bageze biyubaka ndetse n’uruhare bagira mu kwimamaka imibanire myiza.
GAERG ni ihuriro rigari ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na za Kaminuza.
Perezida wa GAERG Jean Pierre Nkuranga yavuze ko kuba bongeye guhura bakishimana ari ingenzi.
Ati: “Twongeye kwishimira ko duhuye mbere y’icyunamo. Biri buze gutuma tuvana hano imbaraga ukaba n’icyomoro kuri twe. Birakwiye gushima kuko ari uburere twahawe n’ababyeyi ndetse n’igihugu cyacu.”
Buri mwaka abanyamuryango ba GAERG barahura bakagira igitamo bita GAERG Turashima.
Kuri iyi nshuro, GAERG Turashima 2023 yateguwe mu buryo bubumbiye hamwe ibikorwa GAERG yari isanzwe itegura birimo Umuganura na ‘Thanks Giving.’
Abanyamuryango bayo barenga ibihumbi mirongo barahura bakungurana inama k’uruhare rwabo muri gahunda zo kwimakaza imibanire myiza.
Kuri iyi nshuro, insanganyamatsiko iragira iti: ‘Kubaho Kuzana Impinduka’.
Abatabiriye gahunda ya GAERG Turashima bahuriye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera ku kigo kitwa Aheza Healing and Career Center cyubatswe hafi y’Urwibutso rwa Ntarama.
Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana niwe mushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
Abanyamuryango ba GAERG baherukaga guhurira mu Nteko rusange yateranye muri Werurwe, 2022 yabereye mu cyahoze ari Kigali Institute of Education.
Umuryango GAERG washinzwe mu mwaka wa 2003, ushingwa hagamijwe ko abahoze mu Muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside , Association de Etudiants Rescapés du Génocide, AERG, bakomeza umurunga bahoranye, ntibatatane.
Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide, GAERG, ni umuryango mugari ugabanyijemo imiryango mito bita familles igizwe n’ababyeyi( Père na Mére) bashinzwe kwita ku bagize iyo famille.
Ni uburyo bahisemo bwo kumenyana no gukomeza kubana kivandimwe, buri wese ntabe nyamwigendaho.
Uretse kuba abagize uyu muryango bafatanya mu kubakirana ubushobozi, bafite n’ibikorwa byo gusana imitima binyuze muri gahunda bise Ejo Heza Healing Center cyubatse mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe.
Abagize Umuryango GAERG Bari Mu Nteko Rusange Yaherukaga Mbere Ya COVID