Impaka Zishyushye Hagati Ya Tshisekedi Na Macron

Ikiganiro Perezida w’u Bufaransa yahaye itangazamakuru afatanyije na mugenzi we wa DRC kiri  mu biganiro bishyushye byahawe itangazamakuru mu bihe bya vuba aha bitanzwe n’Abakuru b’ibihugu.

Emmanuel Macron ari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ruzinduko rw’akazi.

Uretse ingingo zirebana n’umubano usanzwe hagati ya DRC  n’u Bufaransa, baganiriye no ku byerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru aho Tshisekedi yanenze ko iyo hari ibitagenda neza muri Afurika bivugwaho cyane i Burayi ariko hagira ikigenda neza iwabo ntabakivuge.

Marcon yasubije ko ibyo atari byo kuko ngo n’iwabo iyo habaye ikibazo, itangazamakuru ribivugaho ndetse ngo no mu gihe bitagendaga neza ku butegetsi bwa Jacques Chirac, itangazamakuru ryarahagarutse rirabyamagana.

- Kwmamaza -

Ati: “ Ntabwo tugira indimi ebyiri, ahubwo iyo hari ibitagenda neza iwacu biramaganwa nk’uko bigenda iwanyu, itangazamakuru ryacu ririgenga, kandi nibyo demukarasi ishingiyeho.”

Abajijwe impamvu atajya akoresha ijambo ‘aggression’ ku Rwanda muri DRC, Macron yavuze ko akoresha iryo jambo ku mitwe y’inyeshyamba.

Avuga ko yamagana kandi atemera ibyo M23 ikora kandi ngo n’inama izaba kuwa Kabiri azakora k’uburyo nta ntambara yavuka muri iki gice.

Yeruye ko umuyobozi utazakurikiza ibyo bazemeranyaho mu nama izabera i Luanda mu Cyumweru kiri  imbere, azafatirwa ibihano.

Macron yavuze ko adashaka ko Akarere k’Afurika y’i Burasirazuba kazadukamo intambara yeruye, bityo ko ari ngombwa ko amahoro aganirwaho agashyirirwaho umurongo utuma agaruka kandi akaramba.

Tshisekedi yabwiye mugenzi we uyobora u Bufaransa ko u Burayi n’Amerika bagomba kumenya ko Afurika itakiri insina ngufi, ahubwo ko umuntu wese ushaka gukorana nayo agomba kuyubaha.

Ngo kubaha Afurika nibwo buryo bwiza buzatuma ikorana n’abifuza imikoranire nayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version