Abanyarwanda 130 Nibo Bahitanywe N’Ibiza, Batanu Baburiwe Irengero

Imibare mishya yatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibiza byibasiye ibice bitandukanye by\u Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri byahitanye abantu 130. Hari abandi batanu baburiwe irengero mu gihe abandi 36 bari mu bitaro.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda witwa Alain Mukuralinda avuga ko abenshi mu bapfuye ari abo mu Turere twa Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Karongi.

Avuga ko abantu 77 bakomeretse ariko muri bo abagera kuri 36 bakaba bari mu bitaro.

Imibare itangwa na Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko hari inzu 5,174 zasenyutse.

- Advertisement -

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abantu 36 bari mu bitaro bagomba kuvurirwa ubuntu.

Inzu nyinshi zasenyutse ni izo muri Rubavu kuko zigera ku 3,300.

Hagati aho kandi hari izindi nzu zirenga 2000 zishobora gusenyuka kubera ko zamaze gusoma amazi kandi zikaba ziri ahantu hateje akaga.

Mukuralinda yavuze ko abantu bose bari basanzwe batuye mu nzu zugarijwe no gusenyuka bagomba kuzivamo byanze bikunze.

Avuga ko Guverinoma ubu ngubu ifite imibare yose y’uko ibyangiritse bingana.

Guverinoma yashyinguye abazize ibi biza…

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente hamwe n’abayobozi mu madini atandukanye basengeye abantu 130 baherutse guhitanwa n’ibiza kandi yifatanya n’ababo kubashyingura.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije mu gusengera abazize ibiza

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu, kamwe mu turere twapfushije abaturage benshi muri ibi biza kandi n’ibikorwaremezo bikangirika cyane ugeranyije n’ahandi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version