Perezida Wa Ukraine Yagiye Kurega Putin

Volodymyr Zelensky uyobora Ukraine yageze ku cyicaro cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kiri i La Haye mu Buholandi ngo aganire n’ubushinjacyaha bw’aho bwazakurikirana Vladmir Putin.

Umuvugizi wa Zelensky witwa Serguiï Nykyforov yabwiye AFP ko uruzinduko rwa Perezida Zerensky mu Buholandi ruzigirwa mo uko inyandiko zo guta muri yombi Putin ziherutse gutangazwa, zazabyazwa umusaruro, agafatwa.

Vladmin Putin ashinjwa gushimuta abana bo muri Ukraine bakajyanwa kuba mu Burusiya.

Undi ICC yashyiriyeho impapuro zimufata ni umukozi mu Biro bya Putin ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubw’abana by’umwihariko witwa Maria Lvova-Belova.

- Advertisement -

N’ubwo ari uko bimeze, u Burusiya ntabwo ari umunyamuryango wa ICC!

Ibyaha bamurega, bavuga ko yatangiye kubikora taliki 24, Gashyantare, 2022, ubwo yatangizaga intambara muri Ukraine.

Abacamanza bo mu rugerero rwa kabiri rwa ruriya rukiko, bavuga ko hari impamvu zikomeye baheraho bakekaho Putin n’uwo bafatanyije gukurikiranwa gukora ibyaha birimo gushimuta no kujyana abana mu Burusiya bavanwe mu bice bwigaruriye muri Ukraine.

Bemeza ko ibyo bakurikiranyweho bigize icyaha cyakorewe abana bo muri Ukraine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version