Abanyarwanda 140 Baba Muri Zimbabwe Ntibakozwa Ibyo Gutahuka

Itsinda ry’Abanyarwanda 140 baba mu gace ka Tongogara kubatswemo inkambi y’impunzi batangaje ko badashobora kwemera gutahuka mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu bambuwe uburenganzira bwo kwitwa impunzi.

Banze ibi mu gihe u Rwanda rwo twabijeje kuzabakirana yombi nibatahuka!

Muri 2013 nibwo ku nshuro ya mbere  bambuwe uburenganzira bwo kwitwa impunzi, babwamburwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR.

Icyo gihe banze kubyemera biba ngombwa ko ririya shami ribongerera indi myaka ibiri, ni ukuvuga kugeza muri 2015.

- Advertisement -

Nyuma nabwo banze gutaha, biba ngombwa ko na Leta ya Zimbabwe, icyo gihe yayoborwaga na nyakwigendera Robert Mugabe, nayo ibasaba ko batahuka.

Muri uyu mwaka wa 2021, ubuyobozi bw’iriya nkambi buvuga ko umugambi wa Leta ya Zimbabwe ukiri wa wundi: w’uko ziriya mpunzi zigomba gutaha mu Rwanda kuko ari amahoro.

Umuyobozi w’iriya nkambi witwa Johanne Mhlanga ati: “ Leta ya Zimbabwe iracyahagaze kuri cya cyemezo cy’uko bariya Banyarwanda batahuka kuko iwabo ari amahoro, igihugu kiri gutera imbere.”

Bulawayo 24 News yanditse ko ibi ziriya mpunzi zitabikozwa!

Filipo Sindayigaya uhagarariye Abanyarwanda baba mu gace ka Tongogara yagize ati: “ Hano nta muntu ushaka gutaha. Turashaka kuguma muri Zimbabwe bya burundu kuko ibyo twaje duhunga biracyari mu Rwanda.”

Sindayigaya avuga ko we na bagenzi be bandikiye Guverinoma ya Zimbabwe bayisaba ubwenegihugu kuko ngo  hari n’abandi banyamahanga babuhawe.

Mu mwaka wa 2017 uwayoboraga iriya nkambi witwa Meshack Zengeya yavuze ko niba Leta idahaye bariya Banyarwanda ubwenegihugu cyangwa ngo ibacyure, bizateza ikibazo gikomeye muri Zimbabwe.

Zengeya yavuze ko bariya Banyarwanda nibaramuka bahisemo kujya kwituza mu cyaro n’ahandi muri Zimbabwe, bizateza ikibazo abasanzwe bahatuye, agatanga inama y’uko Guverinoma yabigira ibyayo, ikagikemura mu maguru mashya!

Zimbabwe icumbiye uvugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye baherute gusaba  Zimbabwe guta muri yombi  Bwana Protais Mpiranya kugira ngo agezwe mu nkiko kubera uruhare akekwa ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mpiranyi yahoze ari umwe mu basirikare bakuru mu mutwe warindaga Perezida Juvénal Habyarimana, akaba akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ifatwa rya Kabuga n’imenyekana ry’urupfu rwa Bizimana, Mpiranya niwe wa mbere ushakishwa

Taarifa yamenye ko icyo gihe yari afite ipeti rya Major.

Ikindi twamenye ni uko Mpiranya amaze igihe kinini muri Zimbabwe kuko yari ari mu basirikare ba Zimbabwe baje kurwana mu Ntambara ya Kongo bafashije Laurent Desiré Kabila.

Amaze yo imyaka 27 yihisha ubutabera mpuzamahanga.

Kuri ubu afite imyaka 60 y’amavuko.

Uyu mugabo ari ku mwanya wa mbere mu  bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal na Théodore Sindikubwabo bayoboye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa.

Ari kuri uyu mwanya wa mbere nyuma y’uko Félicien Kabuga wari uwuri ho afatiwe mu Bufaransa mu mwaka ushize.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziyemeje kuzahemba miliyoni 5$ umuntu wese uzatanga amakuru azatuma Protais Mpiranya afatwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version