Dr. Vincent Biruta uyobora Minisiteri y’umutekano yitabye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ayisobanurira ibyo bazakora mu gukemura ikibazo cy’amagaraje atagira ibyangombwa n’abakozi babyigiye.
Biruta yasubije ko mu gihe kiri imbere hazabaho isuzuma, ayo bazasanga atujuje ibisabwa birimo ibyangombwa, ubwishingizi n’abakozi batabyigiye akazafungwa.
Murangwa Ndangiza Hadidja uyobora iriya Komisiyo muri Sena y’u Rwanda yavuze ko we na bagenzi bamenye ko amagaraje menshi akora nta bwishingizi haba ku bakozi no ku bikoresho nyirizina.
Mu bihe n’ahantu hatandukanye cyanecyane mu Mujyi wa Kigali havuzwe inkuru z’inkongi zakongoye amagaraje, beneyo bakabwira itangazamakuru ko bakoraga nta bwishingizi.
Batakagaga igihombo kibarirwa muri Miliyoni amagana z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kubwira Biruta ibibazo basanze mu magaragaje, Ndangiza yagize ati: “Hari amagaraje atagira ubwishingizi, umuntu akajyana yo imodoka ngo bayikore, nyuma igahura n’inkongi cyangwa kwangirika bigateza igihombo nyirayo. Tubasaba ko hashyirwaho ingamba n’imikorere inoze mu magaraje.”
Hejuru yo kutagira ubwishingizi, hazaho n’ubumenyi buke bw’abakanishi, ikintu Abasenateri bagize iriya Komisiyo bemeza ko kiri mu byongerera ibinyabiziga ibyago byo gukora impanuka.
Senateri Rugira Amandin yunzemo ko n’ibyuma bikoreshwa mu gukanika ubuziranenge bwabyo bushidikanywaho.
Yemeza ko muri iki gihe ibyo byuma bita piéces de rechanges/spare parts mu ndimi z’amahanga byinjira bitagenzuriwe neza ubuziranenge.
Biruta ati: ‘Ibibazo byose ntibihita bibonerwa igisubizo icyarimwe’
Minisitiri Biruta avuga ko bazakorana n’inzego bireba, bakagenzura ibibazo byose bikazakemurwa buhoro buhoro.
Avuga ko ibibazo byose bitahita bibonerwa ibisubizo icyarimwe, ariko ko Leta yatangiye kubikemura, akungamo ko hagiye gukorwa ubugenzuzi amagaraje atujeje ibisabwa agafungwa.
Biruta ati: “Ibyo mwatugejejeho mwabonye bitagenda tuzabikurikirana, ariko kuri icyo kibazo cy’amagaraje, hari gahunda ya Leta yo kubyigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumengiro. Uko bazajya barangiza amasomo niko bazajya bajya ku isoko ry’umurimo, abo bandi batabyize bave mu kazi.”
Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe kugenzura ubuzima bw’ibinyabiziga (Contrôle Technique), ACP Aloys Munana avuga ko kugenzura ibinyabiziga bigira uruhare mu gukumira impanuka.
Ishami ayoboye iyo risanze ikinyabiziga kitarakoresheje iryo suzuma, bikagaragara ko ubuzima bwacyo bumeze nabi, ntirigiha uburenganzira bwo kujya mu muhanda.
Ku bumenyi budahagije mu bakora mu magaragaje, ACP Munana yunze mury’umuyobozi we, ariwe Minisitiri Biruta, ko hazakorwa igenzura aho basanze amagaraje atujuje ibisabwa agafungwa.
Ati: “Nubwo gukemura iki kibazo byafata igihe, kizakemuka buhoro buhoro nitugishyiramo imbaraga.”
Igenzura ry’Abasenateri ryagaragaje ko hari amagaraje 165 akora nta byangombwa.
Basanze amagaraje 16 ari yo yonyine yanditse.