Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda 41% Barwaye Inzoka Zo Mu Nda- RBC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Abanyarwanda 41% Barwaye Inzoka Zo Mu Nda- RBC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2024 1:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zo mu nda n’izindi ndwara zititaweho.

Abantu bakuru nibo bugarijwe cyane kuko muri abo tuvuze haruguru, abagera kuri 48% muri bo ari abantu bakuze.

Iyi mibare yatangajwe ubwo u Rwanda, binyuze muri RBC, rwafatanyaga n’isi kuzirikana ububi bw’izi ndwara no kurebera hamwe n’abafatanyabikorwa barwo uko zarwanywa zikava mu Banyarwanda burundu.

U Rwanda rusanganywe intego y’uko bitarenze umwaka wa 2030 ruzaba rwaraciye izo ndwara burundu.

Umunsi  mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho ni umunsi  wihariye wo gukangurira abaturage kugira isuku mu buryo bwose.

Mu Rwanda wabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Kuba Abanyarwanda bagera cyangwa barenga gato ijanisha rya 41% bafite inzoka zo mu nda ni ikimenyetso gikomeye cy’uko isuku yabo ari nke mu migirire ya buri munsi ya benshi muri bo.

Si inzoka zo mu nda gusa zazahaje abaturage ahubwo hari n’izindi zose hamwe zikubiye mu kiswe Indwara zititaweho.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rya Malaria n’indwara ziterwa n’udukoko bita parasites

Nke muri zo ni urushimwa, imidido, igicuri, ibibembe, amavunja, n’izindi.

Tugarutse ku nzoka zo mu nda, RBC ivuga ko ikomeje guha abaturage ibinini by’inzoka bigenewe abana n’abantu bakuru kugira ngo izo nzoka zipfe ariko urugendo ruracyari rurerure.

Ibi binini byagize akamaro kuko mbere imibare y’abafite izo nzoka yageraga kuri 60%.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ikorana n’abajyanama b’ubuzima n’abarimu kugira ngo bahe abana imiti y’inzoka n’abantu bakuru kandi bakorerwe ubukangurambaga kugira ngo bemenye ububi bw’izi ndwara, uko zandura n’uko bazirinda abantu.

Abakozi ba RBC bagiye kuganiriza abaturage b’i Masaka kuri iki kibazo
Abaturage basobanuriwe uko bakwirinda izi ndwara

 

TAGGED:AbanyarwandafeaturedIndwaraInzokaKicukiroRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BRD Yijeje Inyunganizi Abo Ari Bose Bashora Mu Bukungu Butangiza Ibidukikije
Next Article Kurwanya Ruswa Mu Rwanda Byateye Indi Ntambwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?