Uwatozaga Ikipe Y’Igihugu Ya Cameron Yasimbujwe Rigobert Song

Perezida wa Cameroun Paul Biya yategetse ko uwatozaga Ikipe y’igihugu avanwaho agasimbuzwa icyamamare Rogobert Song. Iyi kipe yari isanzwe itozwa n’umugabo ukomoka muri Portugal witwa Toni Conceição ku nshingano zo gutoza Ikipe y’umupira w’amaguru ya Cameroun.

Umunya Portugal watozaga iyi kipe yanenzwe ko atayigejeje aheza mu mikino yo guhatanira gutwara igikombe cy’Afurika iherutse kubera muri Cameroun kikegukanwa n’Ikipe y’igihugu cya Senegal.

Iby’uko Perezida Biya ari wategetse ko uriya mutoza asimbuzwa Rigobert Song byatangajwe na Minisitiri w’imikino muri kiriya gihugu witwa Narcisse Mouelle Kombi.

Kuba Perezida Biya ari we watanze icyemezo cyo gusimbuza uriya mutoza bishobora gutuma Cameroun ifatirwa ibihano kubera ko bitemewe ko abanyapolitiki bagira uruhare muri siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru.

- Advertisement -

Bivugwa ko Umufaransa Sébastien Migné ari we uzungiriza Song.

Rigobert Song yabaye mwugariro w’igihe kirekire w’amakipe arimo Liverpool, Westham United na Galatasaray.

Yakiniye Cameroun imikino 137 ayifasha kwegukana Igikombe cya Afurika cyo mu 2000 na 2002.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version