Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima bwatangaje ko mu mwaka wa 2024 abantu 800,000 barwaye iriya ndwara ihitana 80.
Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Kurandura Malariya bihera kuri njye”.
Ikigaragara kandi ni uko abatuye Umujyi wa Kigali bari mu bayandura cyane kuko Akarere ka Gasabo kayoboye utundi mu kugira ubwiyongere bw’indwara ya Malaria.
Muri Werurwe, 2025 kagize abarwayi barenga 13,000 n’aho mu mwaka wa 2024 mu Rwanda hose habaruwe ibihumbi 800 bayirwaye ihitana abantu 80.
Prof. Claude Mambo Muvunyi uyobora RBC yavuze ko bitewe n’uburyo Malaria ikomeje kwiyongera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, hakenewe ubufatanye bwa buri Muturarwanda mu kuyirwanya.
Ati: “Ni ikibazo gikomeye tugomba gukomeza kurwana nacyo kuko bigaragaragara ko malaria ihangayikishije igihugu cyacu. Twafashe ingamba zitandukanye zo guhangana kandi turabizi ko twese twifatanyije tuzayitsinda.”
Icyakora avuga ko u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga itanu rwaragabanyije iyi ndwara ku kigero cya 90%, ariko byongera kuzamuka umwaka ushize(2024).
Mambo avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe mu guhangana n’ubwiyongere bwayo mu Turere twa mbere mu gihugu twugarijwe harimo gupima abagize umuryango bose mu gihe umwe muri bo uyirwaye.
Ni uburyo bwatangiriye mu Turere tw’Umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge) bitewe n’uko muri 15 twagaragayemo ubwiyongere bwa Malaria utwo Turere tuza mu myanya itanu ya mbere.
Prof. Muvunyi ati “Muri iyo gahunda habashije kuboneka abarwayi fatizo barwaye Malaria barenga 700, kandi abarenga 2,000 babashije gupimirwa mu muryango.”
Avuga ko Abajyanama b’Ubuzima bazifashishwa mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda kandi ko babihugiriwe.
Bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima bashimangira ko amahugurwa bahawe n’ibikoresho birimo n’imiti bizabafasha kuvurira ku gihe abarwayi binabarinde kuba bagira Malaria y’igikatu cyangwa abahitanwa nayo.
RBC ivuga ko muri gahunda yo gukomeza guhangana n’ubwiyongere bw’indwara ya Malaria, hazaangwa inzitiramibu, gutera imiti yica imibu, n’ubukangurambaga bwo gukuraho ubwihisho n’ubwororokero bw’imibu itera Malaria.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzim rigaragaza ko 94% by’abarwara Malaria ku Isi ari abo muri Afurika, mu gihe ari naho habarizwa 94% by’abahitanwa na yo ku isi.