Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Baba Canada N’Amerika Baraganira Uko Bateza Imbere Urwababyaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abanyarwanda Baba Canada N’Amerika Baraganira Uko Bateza Imbere Urwababyaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 October 2023 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Ottawa-Gatineau harahurira urubyiruko rw’Abanyarwanda 2000 baganire aho igihugu cyabo kigeze mu iterambere kandi barebere hamwe uko bacyunganira muri uwo mujyo.

Ni ihuriro bise 2023 Rwanda Youth Convention rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Canada no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Canada rivuga ko guhuza uru rubyiruko ari uburyo bwo kuruha amahirwe yo kumenyena no kungurana ibitekerezo hagamijwe kureba uko rwafatanya mu kubaka u Rwanda.

Indi mpamvu ni uko iyo abantu baba mu mahanga kandi bakomoka hamwe, baba bagomba kuganira kugira ngo imizi kamere ibahuza itazaranduka.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rufite ihuriro rwise International Rwanda Youth for Development (IRYD) ariko rukorana n’andi mahuriro mato arimo  irihuza ababa muri Canada n’Amerika.

Bose intego yabo ni ukwibutsa urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze yarwo ko iwabo bakeneye amaboko n’ubumenyi byabo kugira ngo bakomeze iterambere.

Uhagarariye u Rwanda muri Canada witwa Prosper Higiro avuga ko we n’abo bakorana bishimiye kwifatanya n’urubyiruko nyarwanda ruri bwitabire ririya huriro ritangira kuri uyu wa 25 rikazarangira kuri uyu wa 26, Ukwakira, 2023.

Abihuriyeho n’Uhagarariye u Rwanda muri Amerika witwa Prof Mathilde Mukantabana.

Prof Mathilde Mukantabana.

Avuga ko guhura kwa ruriya rubyiruko kugaragaza ubushake bwarwo mu guhuriza hamwe imbaraga z’ibitekerezo n’ibikorwa hagamijwe kuzamura igihugu cyababyaye.

Kuri we, iki ni ikintu cy’agaciro kanini kandi cyerekana ko urubyiruko  rw’u Rwanda rugera ikirenge mu cya Perezida Kagame udahwema gushakira u Rwanda ibyiza kurusha ibindi.

Prosper Higiro

Umwe mu bazitabira iri huriro ni Miss Rwanda 2015 Doriane Kundwa.

Kundwa yabwiye The New Times ko yishimiye kuzahura na bagenzi be bakaganira uko barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo ndetse n’uburyo bakora ngo urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Amerika ya Ruguru rukomeze kunga ubumwe.

TAGGED:AbanyarwandaAmerikaCanadaIhuriroKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yerekanye Intwaro Zikomeye Ivuga Ko Yambuye Ingabo Zidasanzwe Za DRC
Next Article Iyo Ushoye Mu Bantu Wungukira Hose- Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?