Abanyarwanda Baba Canada N’Amerika Baraganira Uko Bateza Imbere Urwababyaye

Mu Mujyi wa Ottawa-Gatineau harahurira urubyiruko rw’Abanyarwanda 2000 baganire aho igihugu cyabo kigeze mu iterambere kandi barebere hamwe uko bacyunganira muri uwo mujyo.

Ni ihuriro bise 2023 Rwanda Youth Convention rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Canada no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Canada rivuga ko guhuza uru rubyiruko ari uburyo bwo kuruha amahirwe yo kumenyena no kungurana ibitekerezo hagamijwe kureba uko rwafatanya mu kubaka u Rwanda.

Indi mpamvu ni uko iyo abantu baba mu mahanga kandi bakomoka hamwe, baba bagomba kuganira kugira ngo imizi kamere ibahuza itazaranduka.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rufite ihuriro rwise International Rwanda Youth for Development (IRYD) ariko rukorana n’andi mahuriro mato arimo  irihuza ababa muri Canada n’Amerika.

Bose intego yabo ni ukwibutsa urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze yarwo ko iwabo bakeneye amaboko n’ubumenyi byabo kugira ngo bakomeze iterambere.

Uhagarariye u Rwanda muri Canada witwa Prosper Higiro avuga ko we n’abo bakorana bishimiye kwifatanya n’urubyiruko nyarwanda ruri bwitabire ririya huriro ritangira kuri uyu wa 25 rikazarangira kuri uyu wa 26, Ukwakira, 2023.

Abihuriyeho n’Uhagarariye u Rwanda muri Amerika witwa Prof Mathilde Mukantabana.

Prof Mathilde Mukantabana.

Avuga ko guhura kwa ruriya rubyiruko kugaragaza ubushake bwarwo mu guhuriza hamwe imbaraga z’ibitekerezo n’ibikorwa hagamijwe kuzamura igihugu cyababyaye.

Kuri we, iki ni ikintu cy’agaciro kanini kandi cyerekana ko urubyiruko  rw’u Rwanda rugera ikirenge mu cya Perezida Kagame udahwema gushakira u Rwanda ibyiza kurusha ibindi.

Prosper Higiro

Umwe mu bazitabira iri huriro ni Miss Rwanda 2015 Doriane Kundwa.

Kundwa yabwiye The New Times ko yishimiye kuzahura na bagenzi be bakaganira uko barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo ndetse n’uburyo bakora ngo urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Amerika ya Ruguru rukomeze kunga ubumwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version