I Paris mu Bufaransa hahuriye Abanyarwanda 500 bari bahagarariye abandi baba mu Burayi n’intumwa nke zaturutse mu Rwanda baganira ku ntera ubumwe n’ubwiyunge bimaze gutera mu mitima y’Abanyarwanda muri rusange.
Ni ubwa mbere ihuriro nk’iri ribaye kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu mwaka wa 1994 ari nawo yakorewemo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi ahari Ibiro by’Umuryango w’Abibimbye n’imiryango n’indi miryango mpuzamahanga Urujeni Bakuramutsa Feza yanditse kuri X ko abitariye ririya huriro baganiriye no ku iterambere ry’igihugu cyabo.
Yanditse ati: “ Ubwo hari bamwe bandikaga inyandiko ndende bazandikira i Paris, twari duhugiye mu kuganira ku byateza imbere ubumwe n’amajyambere y’u Rwanda.”
Mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza Amb Johnston Busingye yashimye ko mu bitabiriye harimo urubyiruko rwatse mu gihe Jenoside yabaga cyangwa nyuma yayo rwitabiriye iki kiganiro.
Avuga ko mu bantu 500 bari aho, abenshi bakiri bato kandi bakaba bazinduwe no kumva amateka y’igihugu cyabo, bakabwirwa aho kigeze n’aho giteganya kugera mu majyambere.
Umwe mu bagize urwo rubyiruko witwa Jean de Dieu Uwizeye yagiriye inama abakiri mu mashyamba y’aho ari ho hose bashaka kurwanya u Rwanda ko bataha bakareka guta igihe.
Hari mu kiganiro cyagarukaga k’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Undi wagize ubutwari bwo kuvuga uko abona iki kibazo ni Eugénie.
Yagarutse ku ruhare Se yagize muri Jenoside, avuga ko atamwanga kuko yamubyaye ariko ko ibyo yakoze muri kiriya gihe bikwiye kugawa.
Ati: “ Nkunda Data ariko sinshaka gukunda ikibi kimurimo kandi sinzihuza nacyo.”
Ibiganiro biri guhuza Abanyarwanda baba mu Burayi byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21, Gashyantare.
Miinisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko intumwa yaje ayoboye zaturutse mu Rwanda zaje kwerekana aho igihugu cyabo kigeze mu bumwe no mu majyambere.
Ati: “Ntitwaje kubagezaho inyigisho zishingiye ku bitekerezo gusa, ahubwo twaje kubasangiza ukuri kugaragara kandi kugaragazwa n’ibimenyetso bivuye aho ibintu bibera, kugira ngo bisubize ibibazo byanyu, ibyo mwiteze, inzozi zanyu n’imbogamizi muhura na zo. Ibyo bizabaha umucyo uzabayobora mu byemezo mufata ubu n’ibyo muzafata mu gihe kizaza, kandi bibafashe kurushaho gukomeza umubano wanyu n’Igihugu cyanyu, u Rwanda.”
Yababwiye ko ubwitange bwa buri umwe muri bo mu gukunda igihugu no mu byo aziyemeza nyuma y’iyi nama buzaba icyemezo kibohora ubuzima kuri bo n’abazabakomokaho.
Asanga ikibazo gikomeye muri iki gihe ari urubyiruko rwo mu mahanga rubeshyerwa ku mbuga nkoranyambaga, barubwira ko mu Rwanda ibintu byacitse.
Avuga ko ababeshya baba bashaka guteza imbere ingabitekerezo ya Jenoside, asaba urwo rubyiruko kubima amatwi.
Ati: “Ntimukabe imfungwa z’ibinyoma byabo, urwango rwabo cyangwa ingengabitekerezo yabo. Inshingano ku byaha ni iya buri muntu ku giti cye, si iy’umuryango. U Rwanda ni urwacu twese. Amateka ya Jenoside yatwigishije agaciro kadashobora gusubirwaho k’ubumwe bwacu.”
Nta shusho nyakuri cyangwa imibare yihariye ihari yerekana neza umubare w’Abanyarwanda baba mu Burayi kuko ibarurishamibare ku byerekeye diaspora ikunze gutandukana bitewe n’aho uyikuye.
Ariko hari ibipimo by’ingero byavuye mu bushakashatsi n’isesengura ryakozwe ku bihugu bimwe na bimwe mu Burayi, bigaragaza imibare y’Abanyarwanda bahaba.
Icyegeranyo kigaragaza ko mu Burayi hose hari Abanyarwanda barenga 34,000 iyo ni iyo mibare ishobora guhinduka.

