Abanyarwanda Bagiye Kororera Ingurube Muri Mozambique

Abanyarwanda bacururiza muri Mozambique basuye rwiyemezamirimo ufite ikigo cyorora ingurube bya kijyambere ukorera muri Gicumbi witwa Jean Claude Shirimpumu abereka uko bazazororera muri Mozambique.

Bahavuye biyemeje gukomereza ubwo bworozi muri Mozambique aho batuye.

Iki gihugu gituwe n’abantu miliyoni 35 kandi abenshi bakunda inyama.

Mu mwaka wa 2023 hari Umunyarwanda wakoreye urugendo muri Gicumbi asanga borora neza ingurube ajya kubishishikariza bagenzi be yasize muri Mozambique.

Mu kiganiro bahaye itangazamakuru, Abanyarwanda basuye Shirimpumu bavuga ko ingurube abanya Mozambique barya bazikura muri Afurika y’Epfo ariko ngo bari kureba uko bazororera muri Mozambique bikagabanya izitumizwa hanze.

Umunyarwanda witwa Nyamwasa Alex utuye mu mujyi wa Maputo muri Mozambike agira ati:” Dukorera mu gihugu gifite abaturage benshi kandi bafite ubushobozi, bagera kuri Miliyoni 35, kandi barya inyama z’ ingurube ku rwego rwo hejuru cyane. Twakoze urugendo shuri kwa Shirimpumu kugira ngo turebe uko twafatanya n’uyu mucuruzi natwe tugashora muri ubu bworozi“.

Manirarora Diogene nawe akorera ishoramari muri Mozambike mu bikorwa byo kubaka inzu.

Avuga ko agiye gushora mu bworozi bw’ingurube bwa kijyambere.

Shirimpumu Claude uhagarariye aborozi b’ingurube mu Rwanda akaba ari nawe wari wabashishikarije gusura aho akorera ubworozi , avuga ko ubwo aherutse muri Mozambique, bamubwiye ko bazamusura akabigisha.

Ati:” Mbere ubworozi bw’ingurube bwakorwaga mu buryo bwa gakondo abantu ntibabihe agaciro, ariko iyo woroye ubikunze ubonamo inyungu, hakenewe guhindura imyumvire y’ abantu bacyeka ko ingurube iba mu isayo, kirazira kuko iyo uyitoje usanga ari itungo ryubaha isuku cyane. Turashishikariza abantu guhindura iyo myumvire.”

Avuga ko mu bworozi bw’ingurube umuntu ahitamo izo yorora kuko hari izitanga inyama n’izororerwa kubera izindi icyororo kuko zitanga intanga gusa.

Intego y’aborozi b’ingurube mu Rwanda ni ukorora kinyamwuga no kwagura amasoko ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo aba Banyarwanda baba Mozambique basuraga Shirimpumu bari bazanye n’ uwahoze ari Ambasaderi w’uRwanda muri Mozambique witwa Nikobisanzwe Claude, ariko kuri ubu akaba asigaye akorera mu Rwanda.

Bigishijwe ko hari ingurube ziba zaragenewe gutanga intanga za kijyambere gusa nta kindi kintu zikora.

Ni ingurube zitanga icyororo cyane kuko hari izibwagura ibyana 15 kuzamura.

Hari n’izitanga inyama ku bwinshi kuko hari izo usanga zipima ibilo hagati ya 250 na 300 no kuzamura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version